ABC News yatangaje ko umukozi mu bacunga izo nyamaswa yarabutswe ko ingagi yitwa ‘Kira’ ifite imyaka 17 ifite ibimenyetso byo kubyara kuwa Kane w’icyumweru gishize ariko birinda bigera kuwa Gatanu itarabyara ku buryo yari itangiye kumererwa nabi kandi ubundi ingagi zibyara mu buryo bwihuse.
Mu kuyigirira impungenge, itsinda ricunga izi nyamaswa ryahise ryitabaza abaganga b’inyamaswa hamwe n’abaganga bavura abantu.
Bari barimo inzobere mu ndwara z’abagore, umuhanga mu kubaga n’undi uzobereye mu gutera ikinya bakorana n’ibitaro bishamikiye kuri Kaminuza ya Pennsylvania n’iya Thomas Jefferson, kimwe n’ishuri ry’ubuvuzi bw’inyamaswa rya Kaminuza ya Pennsylvania.
Iri tsinda ryaherukaga kubyaza ingagi mu mwaka ushize ariko ngo icyo gihe ntihakoreshejwe uburyo buhambaye. Nyuma y’isaha imwe, iri tsinda ryabashije kubyaza iyi ngagi, ibyara ikigabo hifashishijwe uburyo bwo kuyongerera, bumenyerewe ku bantu mu gihe nk’umwana aba yabaye munini atabasha gusohoka neza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iki kigo cyororerwamo inyamaswa, Andy Baker, yagize ati “Wari umunsi ugoye muri iki kigo cyacu ariko amaherezo byaje gutanga umusaruro,”
Ubusanzwe ingagi zibyara bazibaze muri icyo kigo ariko bwabaye ubwa mbere habayeho uburyo bwo kongerera ingagi.



















TANGA IGITEKEREZO