00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica inyamaswa muri pariki

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 19 December 2012 saa 09:08
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu itangaza ko imaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iy’Akagera, ariko hakaba hagishakishwa n’abandi baba barafatanyije na bo.
Abakekwaho ubwicanyi bw’inyamaswa ni Gilbert Mwumvaneza w’imyaka 32 wafashwe tariki ya 17 Ukuboza muri Pariki y’Ibirunga. Akekwaho kwica isha.
Mwungura acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, ariko Polisi ikaba igishakisha abandi umunani bivugwa ko bari bafatanyije na Mwumvaneza. (…)

Polisi y’Igihugu itangaza ko imaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iy’Akagera, ariko hakaba hagishakishwa n’abandi baba barafatanyije na bo.

Abakekwaho ubwicanyi bw’inyamaswa ni Gilbert Mwumvaneza w’imyaka 32 wafashwe tariki ya 17 Ukuboza muri Pariki y’Ibirunga. Akekwaho kwica isha.

Mwungura acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, ariko Polisi ikaba igishakisha abandi umunani bivugwa ko bari bafatanyije na Mwumvaneza.

Uretse Mwumvaneza, Polisi yanafashe Frodouard Senderi w’imyaka 60 na Hitimana Jean w’imyaka 58 bakekwaho kwica impongo muri Pariki y’Akagera. Aba bo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukara, aho bafatanwe inyama zayo. Polisi ariko ikaba igikurikirana n’abandi babiri bakekwaho gufatanya n’abafashwe.

Kwica cyangwa gutwara inyamaswa mu buryo butemewe n’amategeko, bihanwa n’ingingo ya 417 mu mategeko ahana y’u Rwanda. Aho iyi ngingo ivuga ko umuntu wese, wica, ugurisha, ukomeretsa cyangwa akica Ingagi cyangwa indi nyamaswa iri mu binyabuzima birinzwe, ahabwa igifungo guhera ku myaka itanu kugera ku icumi n’amande ava ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages