Abagenzi bategera imodoka imbere ya Sulfo ku cyerekezo kiva mu mujyi rwagati cyerekeza mu Gatsata, cyangwa ku Kimisagara bakomeje kwinubira uburyo inyoni zibanera iyo bari ku murongo munsi y’ibiti biri aho tagisi zihagarara.
Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu bagenzi, batangarije IGIHE ko ibyo bisiga bibangamira umutekano wabo, kuko buri kanya baba bafite impungenge ko bari bwanduzwe n’ibyo biguruka kuko muri ibyo biti ariho hari icumbi ryabyo haba ku manywa cyangwa n’ijoro.
Kalisa David, umugenzi twaganiriye, yadutangarije ko izo mpungenge ari zo ntandaro ituma bamwe batajya ku murongo, ahubwo bitarura, ibyo bigatuma iyo imodoka ije bashobora kubangamira wa muco mwiza wo kujya ku murongo urangwa mu mujyi wa Kigali, gahunda ituma nta mubyigano urangwa ahategerwa taxi.
Mukamuna Claudette, twasanze ku murongo werekeza Kimisagara yunga mu rya Kalisa, yongeraho ko ku bagore byabahaye isomo kuko muri bimwe bitaho umusatsi urimo. Ibi bituma barahisemo kugendana utunozasuku cyangwa ibitenge mu bikapu bagendana, abagabo bo bikababera ihurizo kuko batagira aho batwara icyo bakwitwikira.
Nsengiyumva Charles, umwe mu bashoferi ba Taxi, we agira ati ’’Twe ubu twarumiwe kuko usibye izo nyoni zanduza abakikiya bacu, n’imodoka nazo ntizorohewe kuko haba igihe tuzijyana mu kinamba bitari ngombwa. Uko niko amafaranga yo kwogesha agenda mu buryo butari buteganijwe”.
Abo twaganiriye bifuza ko hakubakwa akazu k’ubwugabamo karinga abagenzi n’imodoka, kakubakwa ku buryo katabangamira ibiti n’inyoni bihari.
Kuri icyo kibazo Mukashyaka Immaculée, Ushinzwe ishami ry’isuku n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro na IGIHE, avuga ko icyo gitekerezo ari cyiza. Hazakorwa raporo y’uko ikibazo giteye, kigezwe ku ba tekinisiye barebe uko cyakorwa kitabangamiye ibidukikije n’inyoni ubwazo, kuko aho ziri ziba zigaragaza ko hari ubuzima
Avuga ko ibyo byatuma n’umujyi usa neza, kuko zitakomeza kwanduza hasi yaho ziri, zitabangamiye n’abagenzi.
Dutegura iyi nkuru twashatse kuvugana n’Umuyobozi wa REMA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije) kugira ngo agire icyo abivugaho, ntitwabasha kuvugana kuko yari mu nama.



















TANGA IGITEKEREZO