Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwifatanije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’akayunguruzo k’imirasire y’izuba aho hateguwe amarushanwa yo gushushanya mu bigo by’amashuri agamije gukangurira urubyiruko by’umwihariko abanyarwanda muri rusange ku kwita ku bikorwa byo kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, abanyeshuri bayitabiriye bahabwa ibihembo bitandukanye.
Muri uyu mwaka kandi wa 2012, u Rwanda rwahawe igihembo cyo kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu nama isanzwe ya 14 y’Abaministiri b’Afurika bashinzwe ibidukikije yabereye Arusha muri Tanzaniya. Tariki ya 16 Nzeri kandi rwifatanyirije hamwe n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kubungabunga akayunagirizo k’imirasire y’izuba usanzwe uba buri mwaka.
Foto/REMA


















TANGA IGITEKEREZO