00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GTBank Rwanda PLC yatangije GTWhatsApp Banking

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 August 2026 saa 12:46
Yasuwe :

GTBank Rwanda PLC yatangije GTWhatsApp Banking, serivisi nshya ya banki ikoresha ikoranabuhanga rya internet, ituma abakiliya babona serivisi zitandukanye za banki banyuze kuri WhatsApp.

Iyi serivisi iri mu murongo wa Banki wo kurushaho kwegera abakiliya ibifashijwemo n’ikoranabuhanga, no kubaha uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo gukoresha serivisi za banki.

Kugira ngo bakoreshe GTWhatsApp Banking, abakiliya bagomba kubanza kwemeza nimero yemewe ya WhatsApp ya GTBank, +250 791 900 365, kuri telefoni zabo.

Nyuma yaho, abakiliya bashobora kohereza ubutumwa bugufi “Hi” cyangwa ubundi butumwa mu Ikinyarwanda/ Icyongereza, kugira ngo batangire igikorwa cyo kwiyandikisha. Bahabwa amabwiriza yo gukurikiza kugira ngo barangize kwiyandikisha kandi babone serivisi.

Iyo bamaze kwiyandikisha, abakiliya bashobora gukoresha GTWhatsApp Banking kohereza amafaranga kuri konti za GTBank, kuri konti z’izindi banki no kuri telefoni; kwishyura abacuruzi; kureba amafaranga ari kuri konti yabo; no gusaba raporo y’ibikorwa bitanu biheruka gukorerwa kuri konti zabo.

Mu kiganiro cyerekeranye n’itangizwa ry’iyi serivisi, Umuyobozi Mukuru wa GTBank (Rwanda) PLC, Yusuf Ayokunle, yavuze ko banki yatangije GTWhatsApp Banking mu rwego rwo korohereza abakiliya no kubegereza serivisi za banki, izishyira ku rubuga basanzwe bakoresha buri munsi.

Ati “WhatsApp isanzwe ari igice cy’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu bo mu byiciro bitandukanye yaba abato cyangwa abakuru. Mu gushyira serivisi za banki ku rubuga abakiliya bacu basanzwe bazi kandi bakoresha, turushaho gutuma serivisi za banki zoroha, ziborohera kandi zibageraho. Ubu abakiliya bacu ntibashobora gukoresha WhatsApp mu itumanaho gusa, ahubwo bashobora no kuyifashisha mu kubona serivisi z’ingenzi za banki mu buryo bworoshye.”

Yongeyeho ko iyi serivisi yashyizweho mu rwego rwo korohereza abakiliya kubona serivisi mu buryo buboroheye, bwihariye kandi bushingiye ku biganiro, ndetse bukabafasha kubona serivisi za banki aho bari hose.

Umwe mu bakiliya b’imena ba GTBank bitabiriye itangizwa rya GTWhatsApp Banking, Miss Mutesi Jolly, yashimye uburyo iyi serivisi yorohereza abakiliya kandi ikihuta.

Ati “Nkunze ko gukoresha iyi serivisi bidatwara igihe kinini kandi byoroshye. Bituma ntongera kunyura mu ntambwe nyinshi kugira ngo mbone serivisi za banki, bityo bigatuma uburyo bwo gukoresha serivisi za banki burushaho kunyorohera.”

GTWhatsApp Banking ubu iraboneka ku bakiliya ba GTBank, ibaha undi muyoboro woroshye bashobora gukoresha kugira ngo babone serivisi z’ingenzi za banki.

GTBank yatangije uburyo bwo kugera kuri serivisi za banki binyuze kuri WhatsApp
GTBank yatangije uburyo bwo kugera kuri serivisi za banki binyuze kuri WhatsApp
Miss Mutesi Jolly uri mu bakiliya b’imena ba GTBank yashimye uburyo iyi serivisi yorohereza abakiliya kandi ikihuta
Umwe mu bakiliya b'imena ba GT Bank Rwanda, yatanze igitekerezo cy'uburyo abona serivisi nshya z’iyi banki
Abagize ubuyobozi bwa GT Bank bijeje abakiliya babo ko serivisi babona bagiye kuzajya bazibona mu buryo bworoshye
Bamwe mu bakiliya b'imena ba GT Bank bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro GTWhatsApp

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages