Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime,yatangaje ko Intara y’Amajyaruguru yabaye iya mbere mu kurwanya ubukene mu mwaka ushize, kuri ubu iri mu rugamba rwo kurwanya ubujiji no kwihutisha ikoranabuhanga rijyanye n’icyerekezo cy’Isi.
Guverineni Bosenibamwe ati” twahagurukiye kurwanya ubujiji, muri 2014 nta muturage n’umwe uzaba utazi kwandika mu Ntara y’Amajyaruguru. Tuzongera ikoranabuhanga, kuko kuri ubu Isi ari cyo cyerekezo ifite.”
Yasabye abaturage bose b‘Amajyaruguru gutunga televiziyo mu ngo zabo. Yasabye abo mu karere ka Rulindo ahatangirijwe ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere, ku rwego rw’ Igihugu, kuba aba mbere mu kuryimakaza.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko ibihugu byimakaje ikoranabuhanga byateye imbere muri serivisi zitandukanye, bityo ko bigomba kubera abanyarwanda, by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru, urugero rwiza muri uyu mwaka wa 2013.
Akarere ka Rulindo kari mu twasabwe kwihutisha ikoranabuhanga, kaza ku mwanya wa mbere mu gutunga Radio mu gihugu, ariko gafite imbogamizi z’umubare muto w’abatunze mudasobwa kuko kari ku kigereranyo cya 0,2%. Abatunze terefone zigendanwa bo basaga 43%. Ibi bikaba bitangazwa n’Umuyobozi w’aka Karere.
Iyi mibare ngo izagenda ikomeza kwiyongera, hatezwe imbere ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi n’amabanki.



















TANGA IGITEKEREZO