00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakuru yaranze umwaka mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Byakusanyijwe na Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 December 2012 saa 10:24
Yasuwe :

Ku ya 5 Nzeri: Sosiyeti Microsoft yemeye gukorana n’u Rwanda
Sosiyete Microsoft izobereye mu by’ikoranabuhanga, yasabye gukorana n’u Rwanda. Ibi byatewe n’uko iyi Sosiyete yabonye ko u Rwanda rufite icyerekezo cyiza mu ikoranabuhanga hamwe n’ibitekerezo by’ingirakamaro.
Kuza gukorera mu Rwanda kw’iyi Sosiyete, byatangajwe n’abayihagarariye, bari bitabiriye inama ku ikoranabuhanga mu burezi yabereye i Kigali ku ya 5 Nzeri 2012.
Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, yatangaje ko (…)

Ku ya 5 Nzeri: Sosiyeti Microsoft yemeye gukorana n’u Rwanda

Sosiyete Microsoft izobereye mu by’ikoranabuhanga, yasabye gukorana n’u Rwanda. Ibi byatewe n’uko iyi Sosiyete yabonye ko u Rwanda rufite icyerekezo cyiza mu ikoranabuhanga hamwe n’ibitekerezo by’ingirakamaro.

Kuza gukorera mu Rwanda kw’iyi Sosiyete, byatangajwe n’abayihagarariye, bari bitabiriye inama ku ikoranabuhanga mu burezi yabereye i Kigali ku ya 5 Nzeri 2012.

Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ikinyejana cya 21, Isi yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga, bityo ko nta mpamvu zo guseta ibirenge mu guteza imbere igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyo nama yafashije kungurana ibitekerezo ku mpuguke mu ikoranabuhanga, abarimu n’abayobozi ba za Kaminuza, amashuri, abahagarariye uburezi mu bigo bitandukanye, ibigo byigenga n’ibya Leta bifite uburezi mu nshingano zabyo.

Ibihugu birenga 20 birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Amerika, Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi byarayitabiriye.

Ku ya 24 Kanama, Kaminuza ya Carnegie Mellon yafunguye ishami mu Rwanda ifasha abo mu karere

Leta y’u Rwanda yiyemeje gufasha abanyeshuri bo mu karere biga icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon y’i Kigali ibatangira 50% by’ikiguzi cy’amasomo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Kayonga William yavuze ko iyi gahunda igamije guhindura akarere isoko y’ikoranabuhanga.

Kayonga yasabye abahagarariye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, guha amakuru abenegihugu babo bakashishikariza kwitabira iyi gahunda yo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga (Masters’).

Prof. Bruce Krogh umuyobozi w’iyi Kaminuza mu Rwanda yavuze ko yakiriye neza icyemezo cya Leta y’u Rwanda, kandi yizeye ko iyi Kaminuza izagirira akamaro Akarere.

Ukuboza: RURA yasabye abaturarwanda kuzandikisha nomero za telefoni

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere, Maj. François Regis Gatarayiha ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe ikigo cy’indangamuntu, mu kwezi k’Ukuboza 2012, batangaje ko abanyarwanda bose bagomba kwandikisha nomero za telefone zabo, kuva ku itariki ya 4 Gashyantare 2013 kugera ku ya 31 Nyakanga 2013.

Kwandikishja nomero za telefone (za SIM Card) bikazakorwa hatangwa imyirondoro y’indangamuntu (Photocopie), abatazifite bazashaka ababishingira. Kwandikisha nimero za telefone bizakorwa ku buntu.

Umuyobozi wa RURA yavuze ko bizafasha mu kurwanya ibikorwa by’urugomo bikorerwa kuri telefone, nko kuba bakwiba abantu (Kidnapping), kimwe n’ubujura bukorwa abantu bahana amafaranga kuri telefone (Mobile Money Transfer).

Sosiyeti eshatu z’itumanaho zigomba kuzandikishwamo nomero za telefone ni MTN, TIGO na Airtel.

Ku ya 28 Nzeri: U Rwanda na Sosiyete y’Abahinde KEONICS basinye amasezerano mu guteza imbere ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete y’Abahinde «Karnataka State Electronics Corporation Limited” (KEONICS), basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’Ikoranabuhanga.

Amasezerano yasinywe n’uhagarariye u Rwanda mu Buhinde Nkurunziza Williams na Hari Kumar Jha, umuyobozi mukuru wa KEONICS.

Umuhango witabiriwe na Minisitiri ushinzwe Inganda ntoya n’Izagutse muri Leta ya Karnataka ndetse n’ushinzwe ishami rya ITBT n’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

KEONICS izagurira ibikorwa byayo mu Rwanda, ikazajya itanga inzobere mu ikoranabuhanga. Izanatanga ubujyanama no kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi, mu bikorwaremezo, mu bugenzuzi, engineering n’izindi serivisi zirimo n’ikoranabuhanga mu miyoborere (e-governance).

Ku ya 29 Gicurasi: U Rwanda rwungutse ikigo gisakaza umurongo wa ’internet’

Muri Gicurasi u Rwanda rwungutse ikigo gishya gisakaza umurongo wa Internet ndetse kikanabika amabanga y’abantu (Broadband System Corporation ‘BSC’).

Antoine Sebera umuyobozi mukuru wa BSC yavuze ko ikigo gikorera mu nyubako ya Telecom, ari igisubizo ku kongera umuvuduko wa murandasi (connection) mu Rwanda hose.

RDB ifite mu nshingano zayo yo kwihutisha iterambere no kumenyereza Abanyarwanda kugendana n’iterambere igihugu kigezemo, itangaza ko BSC yifashisha umuyoboro wa fiber optic uzengurutse igihugu ku burebure bwa kilometero 3000, bifasha Abanyarwanda benshi kubona umurongo wa internet.

Ku itariki ya kane Gicurasi: Ikigo cy’igihugu gishinzwe abanjira n’abasohoka cyungutse ikoranabuhanga rishya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe abanjira n’abasohoka cyungutse ikoranabuhanga rishya rizajya rituma Abanyarwanda bakora ingendo mu mahanga, batazongera gutonda imirongo ku mipaka.

Babifashijwemo n’icyuma cya “Automated passenger clearance system”, Abanyarwanda babasha kumara igihe gito ku mupaka, cyangwa ku kibuga cy’indege mu gihe binjira mu Rwanda.

Nsengiyumva Vincent ukuriye ishami ry’abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yavuze ko iri koranabuhanga rizagabanya imirongo igaragara ku kibuga cy’indege ndetse no ku mipaka.

Buri mugenzi asabwa kwiyandikisha rimwe gusa aho yitwaza indangamuntu ye n’urupapuro rw’inzira (Passport cyangwa Laissez Passer).

Ubusanzwe umuntu utambuka ku mupaka yakirwaga mu gihe cy’umunota umwe n’igice ariko ubu azajya akoresha amasegonda 17 gusa.

Ku ya 22 Nzeri: I Kigali hafunguwe icyicaro cy’ubunyamabanga bw’Umuryango ushinzwe iby’itumanaho muri EAC

Mu Rwanda hafunguwe icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’Umuryango ushinzwe iby’itumanaho mu bihugu bitanu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EACO: East Africa Comminication Organisation).

Uyu muryango ufasha mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’isoko ry’ibihugu bigize Akarere.

Umuyobozi mukuru wa EACO, Hodge Semakula avuga ko EACO ifite intego zo kugenzura no gushyira ibipimo by’itumanaho ku rwego rumwe mu karere, kuzamura itumanaho ry’amajwi n’amashusho, irya telefone na internet.

Maj. Francois Regis Gatarayiha, Umuyobozi wa RURA yavuze ko EACO izagera ku rwego rushimishije mu guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga, hateganyijwe kuzatangizwa itumanaho rya "Digitalisation" mu kunoza itumanaho ku rwego rw’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye mu kuzamura ibikorwa by’iterambere mu nzego zitandukanye.

Muri Nyakanga u Rwanda rwaje imbere muri Afurika mu kugira ’internet’ yihuta

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Okla’s NetIndext bwatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya Afurika gifite internet yihuta kurusha ibindi.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika, no ku wa 74 ku Isi mu kugira umurongo wa interineti wituta.

U Rwanda rukurikirwa na Libya na Ghana byari ku isonga mbere mu kugira internet yihuta. U Rwanda rukurikira ibihugu byateye imbere birimo ibyo muri Amerika, u Burayi na Aziya.

Hongkong yaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira internet yihuta cyane ikurikirwa n’u Buyapani. Ibihugu by’Afurika bindi byagaragaye mu kugira internet yihuta ni Kenya, Maroc, Afurika y’Epfo na Nigeria.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages