Abakobwa 22 n’abahungu 18 nibo bigishijwe ibijyanye na robot n’abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT), mu gikorwa cyiswe “Robotics Academy Rwanda 2018” cyateguwe n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga BK TecHouse ku bufatanye na Makers Academy.
Ubwo iyi gahunda yasozwaga kuwa 20 Mutarama 2018, aba banyeshuri bagaragaje umusaruro w’ubumenyi bahawe, bamurika robot zatanga umusanzu mu buhinzi zirimo izakwifashishwa mu guhinga, kubiba, kuhira no gusarura.
Nizeyimana Fine Laurence wiga muri Gashora Girls Academy wari mu itsinda ryakoze robot zirimo icukura imyobo (double digger) ndetse n’indi ishyiramo imbuto (transformer), yavuze ko nyuma y’ubumenyi bw’ibanze bahawe, ateganya gukomeza kubyiga ku buryo abasha gukora inini yatanga umusaruro koko.
Ati ”Nimara kubyiga ku rwego rwo hejuru nzabasha gukora robot zitafasha mu buhinzi gusa, ahubwo nakubaka n’izafasha mu bindi birimo kubaka ibikorwaremezo. Ikindi nuko nteganya no kuzabyigisha bagenzi banjye batagize amahirwe yo kugera hano.”
Mugisha Dennis wiga muri Cornerstone Leadership Academy yavuze ko yishimira kuba yaragize amahirwe yo guhabwa ubu bumenyi, akaba ateganya kujya gusaba kwimenyereza umurimo (internship), muri bimwe mu bigo byo mu Rwanda kugira ngo arusheho gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.
Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugemanshuro, yavuze ko mu byumweru bitatu aba bana bamaze biga, byatumye barushaho kwigirira icyizere bakabona ko nabo hari icyo bashoboye.
Ati ”Ikindi ni ukuvana ibyo biga mu bitabo bakabishyira mu bikorwa, kandi koko mwabyiboneye hano, abana bakoze basubiza ibibazo biriho mu buhinzi cyane cyane, ari nabyo twibanzeho kugira ngo ibyo biga hano babibonemo ibintu bashobora kubyazamo umusaruro, bakabibonamo n’ibisubizo bikenewe ku isoko.”
Yakomeje avuga ko icyo bifuza cyane aruko guhanga udushya bigirwa umuco, ku buryo muri bo hashobora no kuvamo ukora robot ikorewe mu Rwanda, ikaba yaterwa inkunga na BK TecHouse cyangwa BK Group.
Umuyobozi mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ibyo aba bana bakoze bitanga icyizere ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza cyane ndetse avuga ko bishimira kuba baratanze umusanzu mu kwigisha no guhugura abitezweho ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
BK TecHouse ivuga ko uretse gukomeza kubakurikirana no kubahuza n’abantu bashobora gutuma bunguka ubumenyi bwisumbuyeho, bateganya ko iyi gahunda izakomeza ndetse ikarushaho kwaguka.



















TANGA IGITEKEREZO