00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakomvuwayeri si bo bahera, hari abandi bashobora kubuzwa umugati n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 May 2017 saa 08:34
Yasuwe :

Uko ikoranabuhanga rirushaho gukataza ku Isi, ni ko rizana impinduka ku buzima bwa muntu mu nzego zitandukanye zirimo urwa serivisi no guhanahana amakuru, ibyabaye kuri uyu mubumbe ntibitinde kumenyekana kabone nubwo byaba byabereye iyo bigwa.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ni ryo ryatumye kugeza ubu ibikoresho birimo telefoni, mudasobwa n’ibindi bikora nka zo bihinduka ubuzima bwa muntu, byagera kuri internet ho bikaba ibindi kuko ahenshi iyo yabuze akazi karahagarara.

Nubwo u Rwanda rutaragera ku ntambwe nk’iy’ibihugu byateye imbere ariko na rwo ntirwasigaye inyuma ugereranyije na serivisi abarutuye babasha kubona binyuze kuri telefoni zigendanwa, internet n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, ku buryo uramutse utajyanye na ryo riragusiga.

Ikoranabuhanga rituma kubona serivisi byoroha, bikihuta, bikarushaho guhenduka ndetse aho byasabaga umuntu gukora ingendo no gutegereza umwanya munini rimucunguye, bikiyongeraho ko hari n’abo rihesha akazi.

Nta byera ngo de kuko ikoranabuhanga ntiribura kuzana ingaruka ku buzima bwa muntu haba ku bahinduka nk’imbata zaryo, abo imbuga nkoranyambaga zitwara uruhu n’uruhande ku rwego rwo kuba nyirabayazana w’amakimbirane mu miryango akaba yanatera ubutane bw’abashakanye.

Ikoranabuhanga ntirisigana n’iterambere ry’inganda zituma ibidukikije byangirika bigakurura ihindagurika ry’ibihe ryibasiye ibihugu bitari bike muri iki gihe.

Ikoranabuhanga rituma hari abatakaza akazi

Mu bindi bifatwa nk’aho ari ingaruka z’iterambere ry’ikoranabuhanga birimo kuba hari abo rikura amata ku munwa batakaza akazi bitewe n’igabanuka ry’umubare w’abakoraga akazi runaka cyangwa ibyakorwaga mu buryo ubu n’ubu bihinduka bigakorwa mu bundi.

Mu bihugu byateye imbere, kuri ubu usanga nk’uruganda rwahoze rukoresha abakozi bagera nko ku 1000 rusigaranye 50 gusa, abandi bose bagasimbuzwa na ‘robots’ zikora imirimo ikomeye kandi zidasaba igihembo.

Mu Buyapani hakozwe robots zifite ishusho nk’iy’abantu ndetse zigahabwa ubwenge nk’ubwa muntu, zigashyirwa hamwe na hamwe mu mirimo isanzwe yakorwaga n’abantu mu biro, zifite ubushobozi bwo kubazwa zigasubiza ndetse zikaguha srivisi zose uko uzifuza mu bigo zikorera.

Uwitwa Sawada uyobora Hotel y’inyenyeri eshanu ‘Henn-na Hotel’ iherereye Nagasaki mu Buyapani, izwiho gukoresha robots nyinshi ku isi, yemeza ko gukoresha robots byagabanyije amafaranga yagombaga gutangwa ku bakozi ho 70%.

Abacukumbuzi mu Bwongereza bo bagaragaje ko 35% by’abakozi mu kazi muri iki gihugu bafite ibyago byo gutakaza imirimo mu myaka 10 cyangwa 20 iri imbere, kuko ikoranabuhanga rizaba rimaze kubona robots zibasimbura bose ku mirimo bakoraga, ndetse zigakora neza kubarusha, umusaruro ukiyongera kuko robot imwe yabasha gukoreshwa imirimo yagakozwe n’abantu 10.

Abafite ibyago byinshi byo gutakaza imirimo, ngo ni nk’abakozi bo mu mabanki, abacuruzi b’amatelefoni, abakora imirimo yo kwandika n’abandi.

Kuri ubu hari gutekerezwa gukora robots zajya zoherezwa ku rugamba, aho kugira ngo abantu abe ari bo batakariza ubuzima mu ntambara.

Mu Rwanda ni bande ikoranabuhanga ryubikiye imbehe?

Duhereye ku bakoreshaga imashini zandika ‘dactylographes’ hambere aha, bari batunzwe no gutanga serivisi zo kwandika wasangaga hirya no hino mu mijyi, ubu bamaze kuba amateka.

Ukwiyongera kw’ibitangazamakuru bikorera kuri internet kwatumye ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro bitangira guhomba umusubizo no gutakaza abasomyi kubera ko ibintu byose byari bitangiye gukorerwa kuri internet.

Ibi bishobora kuba byaratewe n’uko ibiciro bya internet byagabanutse, ikagera ku bantu benshi, bashobora gusoma ibyandikirwa kuri internet ku buryo bworoshye.

Abakomvuwayeri mu mujyi wa Kigali bararize barihanagura

Abakoraga ku modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bashinzwe kuyobora no kwishyuza bazwi ku izina ry’abakomvuwayeri bajyaga babwirwa ko hari imashini zizajya zitanga serivisi mu cyimbo cyabo bakabyumva nk’umugani ariko ubu si bo bahera.

Mu bice byinshi by’uyu mujyi hamaze gukwirakwizwa imashini zifashishwa mu kwishyura ikiguzi cy’urugendo hakoreshejwe ikarita yiswe ‘Tap&Go’, umugenzi atwaraho amafaranga.

Benshi bamaze gutakaza akazi kari kabatunze kubera iterambere ry’ikoranabuhanga ariko si bo bonyine mu gihe rirushaho gukataza muri serivisi zinyuranye cyane cyane iz’imari n’amabanki.

Kuri ubu banki zikataje mu ikoreshwa ry’imashini zitanga amafaranga ‘ATM’ umukiliya atiriwe ategereza ko amasaha y’akazi atangira ngo ajye gutonda umurongo muri banki.

Mu gihe abakoresha amakarita (smartcards) bazaba bamaze kugwira kuko badahwema kubishishikarizwa n’amabanki, nta kabuza umubare w’abakozi batangaga serivisi zo guhereza amafaranga abantu uzagabanuka.

Uku ni nako hari banki zatangiye uburyo bufasha abakiliya bazo gusaba inguzanyo bifashishije telefone, ibizatuma bazajya bahura n’abakozi ba banki inshuro nke mu gihe iyi gahunda izaba yayobotswe na benshi.

Usibye abakora mu mabanki, hari n’abandi bafite imirimo ishobora kuzimizwa n’ikoranabuhanga mu gihe kiri imbere harimo nk’abacuruza amakarita ya telefoni (airtime) na mobile money mu gihe baba bisanze basimbuwe n’imashini za ATM [za mobile money] zishobora kwemerwa gushyirwa ku mihanda no mu mazu hirya no hino dore ko hamwe byanatangiye. Urugero ni icyuma cyashyizweho na Tigo, gitanga serivisi zose za Tigo Cash.

Hari kandi abacuruza serivisi zo kugurisha ifatabuguzi ryaba iry’umuriro w’amashanyarazi, irya dekoderi bashobora kugushwa na mobile money.

Kuba ikoranabuhanga ryageze mu bukanishi, aho imodoka n’ibindi byuma binyuranye bisuzumwa na mudasobwa, abari basanzwe batunzwe no gukorogoshora bashobora nabo kuhatakariza imirimo.

Ibi bisobanuye ko mu gihe izi mpinduka zikomeje gukwira mu isi ya muntu, ni ngombwa ko buri wese akora atekereza uko yajyana n’ikoranabuhanga rigezweho ejo atazasanga ibyo yakoraga bisigaye bikorwa neza n’imashini we akisanga ku muhanda.

Abacuruza serivisi za Mobile Money bashobora kuzabuzwa umugati n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages