Ni amahugurwa yatangiye ku wa 6 Kanama 2019, akaba yari agenewe bamwe mu banyeshuri biga amasomo ajyanye n’Ikoranabuhanga mu Cyiciro cya Gatatu [Master’s Degree] muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Irere Claudette, yavuze ko u Rwanda rukeneye iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu nzego zose z’ubukungu.
Yagize ati “Ndibaza ko buri wese akeneye iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano urebye mu nzego z’ingenzi mu bukungu bwacu, urwa mbere ni ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ubucuruzi, ubwikorezi; navuga ko ryakoreshwa aho ariho hose.”
Irere yongeyeho ko hagiye kurebwa uburyo hakongerwa ubushobozi hakazajya hahugurwa abantu benshi.
Ati “Mfite icyizere ko twareba uburyo twakongera inkunga tukagura iyi gahunda ku buryo itaba ari iy’abanyeshuri batandatu gusa ahubwo ikagera ku mubare munini.”
Abanyeshuri batandatu bahuguwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’iri koranabuhanga mu Buyapani ku bufatanye n’Ikigo gikora iri koranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano cya Future Corporation.
Ubwenge bw’ubukorano ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza ndetse ikaba yanasesengura amakuru hadakenewe uruhare rwa muntu.
Umwe mu banyeshuri bahuguwe muri iri koranabuhanga, Rutayisire Olivia, yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kugira bimwe mu bisubizo atanga ku bibazo u Rwanda ruhura nabyo.
Ati “Bizadufasha kugira ngo tubashe kurebera hamwe ibisubizo twazanira igihugu cyacu ndetse akaba ari n’uburyo bwiza bwo kugira ngo Abanyarwanda babashe guhana ubumenyi tudategereje abanyamahanga ahubwo twe tukiga tukigisha n’abandi.”
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo, cyanagize uruhare mu gutanga aya mahugurwa yavuze ko iki gikorwa cyo guhugura Abanyarwanda kiri mu murongo w’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Nk’uko mushobora kuba mubizi urwego rw’ikoranabuhanga ni rumwe mu nzego z’ingenzi ku Rwanda kandi u Buyapani na JICA, ikoranabuhanga ni rumwe mu zishyizwe imbere mu bufatanye bwacu.”
Ikigo JICA gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu Rwanda aho nibura kuva mu 2008, kugeza mu 2017, cyahaye u Rwanda agera kuri miliyoni $350, yashyizwe ahanini mu nzego zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo bifasha mu bukungu, ubuhinzi, ikoranabuhanga, kongera ubushobozi bw’abakozi n’ibindi.
Igitekerezo cyo gutangiza aya masomo cyazanywe na Prof. Moustapha Cissé usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Google gikora ubushakashatsi ku bwenge bw’ubukorano muri Ghana.






Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique




Ibitekerezo 0