Abiga muri Life International Christian Academy bagaragaje ubuhanga mu gukoresha mudasobwa

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Gashyantare 2019 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Abana biga mu ishuri rya Life International Christian Academy, berekanye ko ari intyoza mu gukoresha mudasobwa mu irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ishuri rya Life International Christian Academy [LICA] ryigisha abana bari mu myaka itandukanye, bagendeye kuri porogaramu mpuzamahanga yitwa Accelerated Christian Education (ACE).

Bitandukanye n’andi mashuri, abanyeshuri ntibigira ku kibaho, ahubwo buri mwana aba afite umwarimu umwitaho akumusobanurira bijyanye n’ikigero cy’ubumenyi bwe.

Ishuri rya LICA ni rimwe mu yagiranye ubufatanye n’ikigo cyigisha amasomo y’ikoranabuhanga, International Computer Driving Licence (ICDL) mu rwego rwo kwigisha abana bagahabwa amasomo ya mudasobwa bakiri bato.

Ku nshuro ya mbere iri shuri ryateguye irushanwa ryari rigamije gusuzuma ubumenyi abanyeshuri bafite kuri mudasobwa. Iri rushanwa ryibandaga ku gusuzuma umuvuduko bafite mu kwandikisha mudasobwa, gukoresha mudasobwa badakoresheje imbeba (mouse), kuvuga amazina y’ibikoresho bigize mudasobwa no kuyiteranya.

Muri buri cyiciro hagenda harushanwa abana babiri, abatsinze bagenerwa ibihembo birimo amakayi, amakaramu, imipira n’ibindi.

Bamwe mu bana bagaragaje ubuhanga budasanzwe ugereranyije n’ikigero cy’imyaka, barimo uwitwa Joshua Amabe w’imyaka 9 ubasha gucomeka ibikoresho byose bya mudasobwa ikabasha kwaka n’undi witwa Cyrus w’imyaka 5 nawe ubasha kuvuga atajijinganya amazina y’ibikoresho bya mudasobwa.

Abarimu bo muri LICA babanje gusobanura imiterere y'irushanwa
Abayobozi ba ICDL bashimiye abanyeshuri bitwaye neza
Abitwaye neza bahembwe amakayi
Cyrus avuga amazina y'ibikoresho bigize mudasobwa
Gusuzuma umuvuduko mu kwandikisha mudasobwa biri mu byagendeweho
Joshua w'imyaka 9 abasha gucomeka mudasobwa ikaka
Ubumenyi bafite kuri mudasobwa n'imyaka yabo buratangaje
Ubumenyi bwagaragajwe n'aba banyeshuri buratanga icyizere cy'ejo hazaza
Umurerwa Alice ushinzwe kwagura ibikorwa bya ICDL yavuze ko umwana akwiye gutozwa ikoranabuhanga akiri muto
Umuyobozi wa LICA Birungi Ram, yemeza ko abana bose bigisha bafite ubumenyi kuri mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza