Ubu buryo bwo kwiga bwashyizweho binyuze mu mushinga wiswe BRITE (Building Reselience in TVET through E-learning) watangijwe n’Umuryango MasterCard Foundation mu Ukuboza 2020, hagamijwe gufasha abanyeshuri kwiga bitabaye ngombwa ko bahura n’umwarimu.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere uburezi, EDC gifatanyije n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, RP, ndetse n’ikigo cyitwa Akazi Kanoze Access, AKA, mu gutanga amasomo atandukanye kandi ari ku rwego rwa buri munyeshuri.
Ubwo hamurikwaga ubu buryo bwa E-Learning kuri uyu wa 21 Ukwakira, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko ibi bije kuba igisubizo ku banyeshuri biga muri IPRC na TVET kuko bo batagira uburyo biga bifashishije ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “[aya masomo] ategurwa hifashishijwe abarimu n'ubundi dusanzwe dufite hanyuma bakayashyira ku mbuga abanyeshuri n’abarimu bashobora kubona, ku buryo aho umunyeshuri yaba ari hose, n'iyo yaba atabashije kujya ku ishuri ashobora kuyakoresha.”
Bitewe n’uko abenshi mu biga mu mashuri ya TVET na IPRC baba basabwa kumara umwanya munini bashyira mu bikorwa ibyo bize, ubu buryo bwo kwiga bifashisije ikoranabuhanga, Irere yavuze ko ari umwanya mwiza babonye wo kudatakaza igihe kinini mu ishuri ahubwo bakakimara bakora imirimo, amasomo bakayafatira kuri murandasi.
Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga buzafasha abanyeshuri kugendana n’Isi mu bijyanye n’amasomo kuko mu gihe cya Covid-19 bo batari bafite uko biga hifashishijwe ikoranabuhanga kubera imiterere y’amasomo biga.
Yagize ati “Ni ngombwa ko dushaka uko dushyira amasomo ya TVET mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo dufashe urubyiruko kuzahatana ku isoko ry’umurimo […] Umushinga nka BRITE ni ingenzi mu gutangira gushyira mu bikorwa ubu buryo no gufasha abanyeshuri kwakira izi mpinduka (zo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga).”
Kubona mudasobwa na murandasi biracyari imbogamizi ku banyeshuri
Abanyeshuri n’abarezi bo muri IPRC na TVET barahamya ko ubu buryo buzatanga umusanzu ufatika mu masomo, gusa bagaragaza ko hari abafite imbogamizi zirimo kutagira mudasobwa cyangwa telefone zigezweho, ndetse hari n’abatabasha kubona murandasi.
Uwamahoro Marie Mireille wiga muri IPRC Kigali yagize ati “Nk’umunyeshuri nifuza ko bagerageza kubikora ku buryo umuntu abasha kubona amasomo adakoresheje murandasi (offline), ikindi byaba bishoboka bakadufasha kuduha telefone zigezweho (smartphone) cyangwa se mudasobwa.”
Umwarimu wigisha muri Kinazi TVET School, Sacyenda Jean Baptiste, yavuze ko kubera BRITE, ubu abanyeshuri bazajya babasha kwiga n’igihe batashye mu rugo ndetse umwarimu akabafasha n’igihe baba batari kumwe.
Gusa yagaragaje ko bishobora kuzagora abanyeshuri badafite mudasobwa. Ati “Ku bigo by’amashuri birashoboka ko abanyeshuri bazakoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko cya gihe bazaba bari mu ngo iwabo ntabwo abanyeshuri bose babasha kubona mudasobwa cyangwa telefone zigezweho.”
“Turasaba ubufatanye bw’ababyeyi n’ubwa leta kugira ngo ubwo bushobozi ku munyeshuri wo muri TVET bujye bubasha kuboneka aho ari hose ajye abasha gukurikirana amasomo.”
Abanyeshuri 4000 baturuka mu mashuri umunani ya IPRC n’andi arenga 16 ya TVET nibo bazungukira muri uyu mushinga wa BRITE wo guteza imbere uburezi bw'imyunga n'ubumenyingiro hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bazafashwa n’abarimu barenga 133.
Aya masomo ari mu byiciro bitatu aho icya mbere kirimo amasomo ahuriweho n’abiga mu mashami atandukanye y’imyuga n’ubumenyingiro, atangwa mu buryo bw’amajwi yiswe Work Ready Now, icya kabiri kikaba amasomo yanditse mu buryo busanzwe (e-Lessons) ndetse n’icya gatatu gifasha umunyeshuri gusobanukirwa amasomo atangwa mu kwimenyereza umwuga (e-Work Based Learning).









Amafoto:IRIHOYIZERWE Elaste




Ibitekerezo 0