Ni kenshi wagiye wumva hari abavuga ko zababyariye akazi ka buri munsi abandi bagahora batabaza bavuga ko bibwe konti zabo, nyamara hari uburyo warinda konti zawe z'imbuga nkoranyambaga ibyago zishobora guhura nazo ndetse n'uburyo zaba inzira ya kwinjiza amafaranga

Muri iyi nkuru IGIHE yaganiriye na Ndisanze Elie umwe mu banyarwanda bahisemo kuzibyaza umusaruro akaba areberera (acunga) konti 24 z‘abantu batandukanye harimo n’iz’ibyamamare mu Rwanda kandi avuga ko ari ibintu byatunga ubikora.

Ab’ibyamamare bakorana Ndisanze kugeza ubu barimo Luckyman Nzeyimana, Mani Martin , Yago, Rocky Kimomo, Oda Paccy, Masamba Intore, Usengimana Faustin, Gicumbi Benjamin na Bushali.

Mu kiganiro Ndisanze yadusangije uburyo warinda konti zawe z'imbuga nkoranyambaga, ibyago zishobora guhura nazo ndetse n'uburyo zaba inzira ya kwinjiza amafaranga, aha twarebye ku rubuga rwa Instagram.

Uburyo imbuga nkoranyamaba zaba inzira ya kwinjiza amafaranga

Ndisanze wize ibijyanye n’ikoranabuhanga (Computer Science) mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, avuga ko konti ya Instagram iyo yahawe umurongo muzima yakwinjiriza nyirayo agatubutse.

Ati “Kugira ngo uhembwe na Instagram hari amabwiriza menshi abigenga, ari nayo ubwirwa n’ucunga konti yawe (Social Media Management “SMM”) hari amabanga ntakubwira nonaha ariyo nanjye nkoresha, ariko reka nguhe ayibanze.”

Mbere y’uko ugera kuri ibi ubanza gusaba uburenganzira bukwemerera kwinjiza amafaranga ‘monetization’ ndetse ukaba ufite abantu bagukurikira (Followers) barenga 10.000, ukaba uri hejuru y’imyaka 18.

Ikindi cy’ingenzi cyane konti yawe igomba kuba ihinduye ikaba konti y’umunyamwuga (Professional Account).

Kubaka neza ibikuranga, uwo uri we, amazina ibyo ukora kuri konti yawe (Optimization of your profile).

Konti yawe igomba kuba ibaruriye mu bihungu bibyemerewe nka Amerika n’ibindi, u Rwanda ntabwo ruragerwaho.

Ugomba kuba uri umucukumbuzi mwiza w’amashusho, kugira ibyihariye kubyo ushyiraho (content creator) , ibi bikozwe neza icyo gihe ushobora kwinjiza agera kuri $21,000 ku kwezi ukoresha Instagram gusa.

Ndisanze yavuze ko bigusaba kugira umurongo ugenderaho mu kubaka imbuga zawe kuburyo zikurura buri wese uzibonye akifuza kugukurikira cyangwa aka kugana agusaba ko mukorana mu kwamamaza ibikorwa bye.

Ati “Hano muri Amerika usanga ari akazi kinjiza menshi kuko mu isaha ushobora kwinjiza $25.”

Iyo ufite ukureberera konti yawe, aguha inama y’ibyo ushyiraho mu rwego rwo kubaka urubuga rwawe, kugira ngo mu gihe runaka ubashe kuba wabona ibiraka bivuye kuri kapani zitandukanye cyangwa ukaba wanatangira guhembwa na Instagram ubwayo.

Uburyo warinda konti zawe z'imbuga nkoranyambaga

Kugira umuntu wizewe ureberera konti yawe ni bimwe mu byagufasha kumenya umurongo w’aho zerekeza.

Ndisanze Elie watangiye ibyo kureberera konti z’abantu mu 2019 avuga ko kugira ugufasha kugenzura konti zawe ari ingirakamaro cyane kuko aba afite ubumenyi bw’uburyo izo konti zikora, bikagufasha kwinjiza menshi.

Niba ubyikorera, usabwa guhora usuzuma amakuru yerekeye konti yawe niba ntacyahinduwe nka nimero ya telefoone wahuje na konti yawe , Email , n'ibindi biranga imyirondoro yawe.

Hari uburyo bushya bwashyizweho na Instagram bugufasha kwinjira muri konti (Two Factor Authentication) yawe ku buryo nta muntu wakwinjira muri konti yawe utabizi, n’iyo ugiye kuyinjiramo bagusaba kubanza kubyemeza binyuze kuri SMS cyangwa Email.

Aha ni wowe utanga uburenganzira bwa nyuma bwo kwinjira muri konti yawe. Nyuma yo kwinjira muri konti yawe uhabwa kode kuri nimero yawe akaba ari nayo ukoresha winjira muri konti yawe (login).

Mu minsi ya vuba biratangira guhuzwa na Whatsapp ku buryo ariyo wakoresha utanga uburenganzira bwo kwinjira muri konti yawe, niba hari umuntu mushya winjiye muri konti yawe ugahita ubimenyeshwa.

Menya neza niba Email na nimero za terefone bijyanye na konti yawe bijyanye n’igihe (Updated), abahanga bahindura umubare w’ibanga (Passwords) kenshi gashoboka.

Gusuzuma ibyakozwe kuri konti yawe binyuze muri (Login activities) kenshi gashoboka , ukareba niba nta muntu mushya winjiye muri konti yawe , ukamenyesha niba atari wowe wabikoze bitewe n’ibyo ubonye bishya utakoze, ugahita uhindura umubare wawe w’ibanga.

Kugira email igufasha kugarura konti yawe cyangwa wishinganishaho (Recovery Email) nibyo byifashishwa na Instagram kukugeraho niba hari ikintu kibaye kuri konti yawe cyangwa mu kugarura konti yawe yahinduwe na barushimusi bo kuri internet (hackers).

Instagram ntabwo ijya yohereza DM ikubwira ko hari ibyakozwe bishya bitamenyerewe cyangwa bigusaba guhindura umubare w’ibanga.

Ndisanze avuga ko abo bakorana kuri (Social Media Management “SMM”) hari uko babarana, hakarebwa uko bamwishyura ku bikorwa byakozwe.

Ati “Abo dukarana kugeza ubu abanyarwanda bishyura $250 ku kwezi, naho abanyamahanga bishyura $500 – $600 ku kwezi, biterwa n’ibyo tuzakorana mu kureberera konte niba ari iy’umuntu cyangwa ari iy’ubucuruzi.”

Uyu mugabo wavukiye mu karere ka Gasabo akaba atuye muri muri Leta ya Michigan muri Amerika, hari inama aha urubyiruko cyane cyane rukoresha imbuga nkoranya mbaga ziharawe na benshi muri iki gihe.

Ati “Ejo hazaza benshi bazayoboka abakoresha imbuga nkoranyambaga babasaba kubamamariza kandi bishyurwe amafaranga yakubeshaho, Koresha neza imbuga zawe bibe vuba cyangwa kera umusaruro uzaboneka ari mwinshi.”

“Urugero nabaha ni konti yanjye ifite abankurikirana ibihumbi 16, ubu yinjiza $1200 buri kwezi binyuze mu gushyiraho amashusho n’ibindi.”

Ndisanze areberera konti zisaga 24 z'abantu batandukanye  harimo n'ibyamamare mu Rwanda
Ndisanze areberera konti zisaga 24 z'abantu batandukanye harimo n'ibyamamare mu Rwanda
Kuri konti yinjiza hari amategeko n'amabwiriza bisaba (Monetization features)
Kuri konti yinjiza hari amategeko n'amabwiriza bisaba (Monetization features)
Kugirango utangire kwakira uburyo bwo gukorera konti yawe ibaruriye mu gihungu kibyemerewe nka Amerika
Kugirango utangire kwakira uburyo bwo gukorera konti yawe ibaruriye mu gihungu kibyemerewe nka Amerika
Kugira ngo konti ibashe kugera ku urwego rwo kwinjiza amafaranga hari amabwiriza abigenga  (Monetization)
Kugira ngo konti ibashe kugera ku urwego rwo kwinjiza amafaranga hari amabwiriza abigenga (Monetization)
Ni byiza kugaragaza neza ibikuranga, uwo uri we , amazina n'ibyo ukora  kuri konti yawe (Optimization of your profile )
Ni byiza kugaragaza neza ibikuranga, uwo uri we , amazina n'ibyo ukora kuri konti yawe (Optimization of your profile )
Konti yawe igomba kuba ihinduye mu buryo bw'ubunyamwuga  (Professional account)
Konti yawe igomba kuba ihinduye mu buryo bw'ubunyamwuga (Professional account)
Imbuga nkoranyambaga zitaweho neza zishibora gutunga uzikoresha
Imbuga nkoranyambaga zitaweho neza zishibora gutunga uzikoresha