00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AD Finance yamuritse porogaramu ibigo by’ubucuruzi mu mirimo yabyo

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 10 February 2026 saa 11:19
Yasuwe :

Ikigo AD Finance cyashyize hanze porogaramu ya mudasobwa yitwa AD Finance ERP (Odoo) yitezweho gufasha ibigo by’ubucuruzi mu mirimo yabyo ya buri munsi.

Mu bintu bitandukanye iyo porogaramu ishobora gukora, hari nko gufasha inganda gukurikirana ibikorwa byazo kuva ziguze ibikenerwa mu gukora ibicuruzwa byazo, kubikurikirana mu bubiko, gukurikirana uko ibicuruzwa bikorwa (manufacturing), gucunga abakozi kugeza no gukora raporo z’ibaruramari.

Iki kigo kivuga ko iri koranabuhanga rigamije guhindura imikorere y’abakiliya bacyo, ibituma ibigo byinshi byoroherwa no kugenzura ibikorwa byabo mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Iyi porogaramu y’ikoranabuhanga yo mu bwoko bwa ERP ikomatanyirijemo izindi porogaramu zifasha ibigo by’amoko yose byaba iby’abikorera, ibigo byegamiye kuri leta ndetse n’ibitayegamiyeho.

Umwihariko wayo ni uko AD Finance ifasha buri kigo kiyikoresha kuyihuza n’imikorere yacyo ku buryo gishobora kubaho nta rupapuro na rumwe gikoresha.

Umwe mu bakiliya ba AD Finance, yavuze ko iyi porogaramu yoroheje akazi kuko ibafasha kubona raporo z’imari mu buryo byikora, kugenzura ububiko no gukora ubucuruzi bujyanye n’igihe, harimo n’ubucuruzi bwo kuri internet.

Ati “Mbere ntitwari dufite uburyo buhagije bwo gucunga ibikorwa byacu twakoreshaga uburyo bw’impapuro nyuma nibwo twakoze isesengura kuri internet, tuza kumenya iyi porogaramu ya AD Finance ariko nyigereranyije n’uburyo bw’ikoranabuhanga nari nsanzwe nzi nsanga iyi yakemura ibibazo byoze twari dufite.”

Yakomeje avuga ko “Nyuma yo kuyimenya ubu byatworohereje akazi cyane cyane mu bijyanye no kugenzura ububiko bwacu, mu guhemba abakozi, gukurikirana ko amasezerano arangira kuko mbere wasangana arangira ntitubimenye, gutanga inyemezabwishyu n’ibindi byose bikenera ikoranabuhanga mu bucuruzi.”

Umuyobozi wa AD Finance, Olivier Mugabonake, yasobanuye ko iri koranabuhanga baritekerejeho mu rwego rwo gufasha ibigo by’imari byose byo mu Rwanda biri mu byiciro bitandukanye kwihutisha ikoranabuhanga muri serivisi batanga.

Ati “Ubu buryo bugamije gufasha ibigo by’ubucuruzi n’iby’imari byose dukorana biri mu byiciro bitandukanye kwihutisha ikoranabuhanga muri serivise zose batanga, bagatana no kongera gukoresha impapuro mu kazi ka buri munsi bajyana n’aho iterambere rigeze.”

Mugabonake yavuze ko ubu buryo kandi umucuruzi ashobora no kubukoresha mu gucururiza ‘online’ no kwamamaza ibyo akora ndetse kugeza ubu ibigo bikora ubucuruzi birenga 40 byatangiye kuyikoresha.

Yongeyeho ko uretse guha iyo porogaramu ibigo, banabafasha kuyigisha n’abakozi babyo mu rwego rwo kumva akamaro k’ikoranabuhanga n’uburyo bushobora gutuma bazamura ibigo byabo by’ubucuruzi.

AD Finance yasobanuriye abakiliya bayo ko iyi porogaramu y’ikoranabuhanga yitezweho kubafasha kwihutisha akazi
Umuyobozi wa AD Finance, Olivier Mugabonake, yavuze ko mu byo iyi porogaramu ishobora gukora, harimo nko gufasha inganda gukurikirana ibikorwa byazo
Umuyobozi wa AD Finance, Olivier Mugabonake, yasobanuye ko iri koranabuhanga rizafasha ibigo by'imari kwihutisha serivise bitanga
Bamwe mu bakiliya ba AD Finance, bavuze ko iyi porogaramu yoroheje akazi kuko ibafasha kubona raporo z’imari mu buryo byikora
Iyi porogaramu y’ikoranabuhanga yo mu bwoko bwa ERP ikomatanyirijemo izindi porogaramu zifasha ibigo by’amoko yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages