Amakuru kuri izo telefoni aracyari make, ariko hagenda hamenyekana make make biturutse ku mashusho Google ishyira hanze izamamaza.
Mu mashusho OnLeaks yashyize kuri You Tube igahita iyasiba, yerekanye umuntu ufite Pixel 9 afotora inshuti ze ebyiri zihagaze imbere y’imodoka, nyuma aza kwiyongeramo, bikagaragara nk’aho na we yari kumwe nabo ifoto ifatwa.
Inyuma y’uwongerewe mu ifoto (background) haba hameze neza nk’ah’abandi ntacyahindutse, ku buryo bigoye kumenya ko hari umuntu washyizwe mu ifoto nyuma y’uko ifatwa.
Ibindi Pixel 9 izaba ifite harimo kuba ishobora kwifashisha Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) igashaka ikintu ikoresheje ‘screenshot’, ikanahindura ‘background’ y’ifoto bitewe n’impamvu runaka.
Mu mwaka ushize Google yamuritse porogaramu yiswe Magic Eraser, ikoresha AI igahanagura umuntu mu ifoto kandi ntibigaragare.
Google iherutse gushyira hanze andi mashusho yerekana ko muri “series” za Pixel 9 hazaba harimo Pixel 9 Pro Fold, izaba ifite ikoranabuhanga rya Pixel 9 Pro, ikagira n’irya Pixel Fold icyarimwe.
Ni telefoni abasesenguzi bise ko izaba ari igitangaza kuko imiterere ya Pixel Fold, telefoni ya mbere izingwa Google yashyize ku isoko mu 2023, yanyuze benshi bakavuga ko $1,800 igurishwa iyakwiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!