00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro ka Microsoft kagabanyutseho miliyari 357$

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 January 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Microsoft yagize igihombo gikomeye kurusha ibindi bigo mu myaka irenga itanu ishize, imigabane yayo igabanyuka ku kigero cya 10% muri iki cyumweru nyuma y’uko iyi sosiyete itangaje ishoramari ridasanzwe mu bwenge bw’ubukorano (AI).

Ku wa Kane, imigabane y’iyi sosiyete yatakaje agaciro igura amadolari 433,50, ivuye ku madolari 481,63 yari iriho ku mpera z’iminsi ibiri yari yabanje.

Ibyo byatumye agaciro kayo kagabanukaho miliyari 357 z’amadolari ku isoko ry’imari, biba bimwe mu bihombo bikomeye byabaye ku munsi umwe mu mateka, uretse mu bihe bya Covid-19.

Microsoft iri mu masosiyete akomeye y’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye ashora cyane mu bwenge bw’ubukorano. Yashyizemo miliyari nyinshi z’amadolari mu bikorwaremezo kandi ikomeza ubufatanye bwayo na OpenAI.

Iyo sosiyete iri gushyiraho ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga ryirema (generative tools) muri Windows, Office na Azure, mu gihe kandi igenda igabanya abakozi ibihumbi mu rwego rwo kuvugurura imikorere yayo.

Nk’uko Bloomberg ibitangaza, iri takazagaciro ku migabane rigaragaza ko abashoramari bagira impungenge ku byerekeye niba amafaranga menshi cyane sosiyete zikomeye z’ikoranabuhanga ziri gushora mu bwenge bw’ubukorano azatanga umusaruro ugaragara.

Microsoft yatangaje ko amafaranga yashoye mu ishoramari (capital spending) yiyongereyeho 66%, agera ku rwego rwo hejuru rwa miliyari 37,5 z’amadolari, mu gihe izamuka rya serivisi zayo za Azure ryagabanyutse ugereranyije n’igihembwe cyari cyabanje.

Iri gabanuka ryagize ingaruka ku yandi masosiyete akomeye y’ikoranabuhanga, aho Alphabet na Nvidia byombi byigeze gutakaza agaciro karenga miliyari 100 z’amadolari ku isoko ry’imari
.

Microsoft yatangaje ko inyungu yayo yo muri iki gihembwe yazamutse bitewe n’ishoramari ryayo muri OpenAI, bikaba byongereye uko yishingikiriza kuri ubwo bufatanye n’ubwo ishami ryayo ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umuntu ku giti cye n’imikino (gaming) ryagabanutseho 3%.

Kuri ubu agaciro ka Microsoft kangana na miliyari 3.200$.

Agaciro ka Microsoft kagabanyutseho miliyari 357$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages