Mu ntangiriro z’uyu mwaka, OpenAI, yabarirwaga mu gaciro ka miliyari 300 z’Amadolari, mu gihe SpaceX y’umuherwe Elon Musk yo yari kuri miliyari 400 z’Amadolari.
Nyuma yo kugurisha iyi migabane tariki ya 2 Ukwakira 2025, agaciro ka OpenAI kahise kazamuka, igera kuri miliyari 500 z’Amadolari.
Agaciro ka OpenAI gakomeje kuzamuka mu gihe ubuyobozi bwayo buri mu biganiro na Microsoft bigamije guhindura imiterere yayo ikajya ikora nka sosiyete yinjiza inyungu.
Microsoft imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa hafi wa OpenAI, ikaba yarashoye miliyari nyinshi mu rwego rwo kwagura imiyoboro yayo ya porogaramu z’ubwenge buhangano (AI).
OpenAI yashinzwe mu mwaka wa 2015 nk’ikigo cy’ubushakashatsi kitagamije inyungu, gifite intego yo guteza imbere ubwenge bw’ubuhangano bugirira akamaro abantu bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!