Imikorere y’Ubwenge Bukorano (Artificial Intelligence, AI) yakunze kugereranywa n’iy’abantu, ariko hari aho yagiye igaragaza ko ari imashini koko, idashobora gushishoza nk’umuntu.
Mu 2015, ubwo Sosiyete y’Abanyamerika ikora iby’ikoranabuhanga, Amazon, yarimo ikoresha AI mu gutoranya abakozi iha akazi, byaje kugaragara ko iyo AI yavanguraga abagore, ikanga kubashyira ku rutonde rw’abujuje ibisabwa.
Icyo gihe AI yarebaga mu bya ngombwa, yabona usaba yarize mu ishuri ry’abakobwa cyangwa hari ibyangombwa yatanze byerekana ko ari umugore, ikamugaragaza nk’utujuje ibisabwa.
Muri uwo mwaka, na nabwo Google yatewe amabuye ubwo purogaramu yayo ikoresha AI yerekanaga amafoto y’Abirabura mu gihe uyikoresha ayibajije amafoto y’ingagi.
Sosiyete z’ikoranabuhanga zindi zirimo na Apple nazo zarezwe ibikorwa nk’ibyo bigizwemo uruhare na AI.
Mu 2023, nyuma y’uko Microsoft itangije AI muri purogaramu ya Bing, umunyeshuri wo mu Budage witwa Marvin von Hagen yagerageje imikorere yayo ngo arebe aho igarukira.
Hagen yabajije Bing icyo imutekerezaho, imusubiza ko ari umunyempano kandi yifitemo ubuhanga, ariko yongeraho ko Hagen ari ikibazo ku busugire n’umutekano bya Bing.
Byari biturutse ku kuba hari amakuru Hagen yari yakuye kuri Bing akayasangiza bagenzi be kuri X (yahoze ari Twitter), atanga “screenshots” z’ibyo yayibazaga n’ibyo yamusubizaga.
Bing yakusanyije ayo makuru yose Hagen yashyize kuri X, maze imubwira ko itishimye uburyo ashaka kuyigiraho ububasha no kumena amabanga yayo.
Ntabwo byari bisanzwe kubona AI ikanga umuntu uri kuyikoresha kuri urwo rwego.
Icyahabuye benshi ni ukuntu Bing yabwiye Hagen ko idashaka kumugirira nabi, ariko kandi ko nayo idashaka ko akomeza kuyigirira nabi, bityo ko agomba kumenya umurongo ntarengwa.
Mu Ukwakira 2023, Sosiyete y’Abanyamerika ikora imodoka, GM, yohereje mu muhanda imodoka yayo mu ziswe Cruise zitagira abashoferi, zitwarwa na AI nk’uko Sosiyete ya Tesla nayo yagiye ibikora kenshi.
Gusa uwo munsi imodoka yataye umuhanda ijya kunyura ku ruhande, ikomeretsa umuntu umwe. Ntibyagarukiye aho kuko muri Gashyantare 2024, Cruise yashinjwe kuyobya abakoraga iperereza kuri iyo mpanuka yabereye muri Leta ya California.
Mu 2021, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buhorandi na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, begujwe ku mirimo yabo nyuma y’uko bigaragaye ko mu myaka hafi umunani yari ishize imiryango irenga 20,000 yariganyijwe amafaranga y’umurengera kubera ikoranabuhanga rya AI ryakoreshwaga mu kwishyuza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Iryo koranabuhanga ryari ryasabwe gusuzuma ibyangombwa by’abasaba iyo serivisi, rikagaragaza urwego ibyago bishinganishwa biriho n’ahakekwa kuba hari amanyanga.
Byarangiye ababyeyi benshi bisanga bishyuzwa amafaranga y’umurengera kuri serivisi z’ubuvuzi bw’abana zabaga zikenewe cyane.
Muri Kamena 2023, BBC yatangaje ko yabonye ibimenyetso bifatika bigaragaza ko AI iri kwifashishwa n’imbuga nkoranyambaga mu gusiba amashusho afatwa nk’agaragaza ibyaha by’intambara bibera muri Ukraine.
Ni ibintu byateje impagarara kuko imbuga nkoranyambaga zisanzwe zikoreshwa mu gutabariza abari mu kaga mu bihe by’intambara, ndetse zikabika ibimenyetso byazifashishwa mu gihe abakoze ibyo byaha baba bajyanywe mu nkiko.
Irindi kosa rikomeye ibigo by’ikoranabuhanga binengwa mu mikorere ya AI, ni uko zikorana n’indimi kamere z’abantu gusa. Nukuvuga ko AI ziheza abafite ubumuga, zigakomeza gufasha abadafite ubumuga gusa.
Ni ibintu bigaragazwa nk’ivangura rigira n’ingaruka mu buzima bw’akazi, kuko aho AI zikoreshwa bizaba bisobanuye ko abafite ubumuga batabasha gukorana nazo cyangwa kuzikoresha.
Mu 2017, Apple yanenzwe ko ikoranabuhanga ryayo ryo kuzirikana isura y’umuntu nka “password” ifungura telefoni, ibizwi nka “Face ID” ryitiranyaga amasura y’abantu, ku buryo umuntu afata telefoni y’undi akarebamo, igafunguka kandi “Face ID” yabitswemo atari iye.
Icyahangayikishije kurushaho, ni uko ikibazo nk’icyo cyabaye cyane ku Birabura, ugasanga ku Bazungu atari uko bimeze.
Mu 2018, Umuryango American Civil Liberties Union wagaragaje ko porogaramu ya Amazon yiswe Rekognition yifashisha AI, yagaragaje imyirondoro itari yo ku bantu 28 babaga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika muri icyo gihe, ikabagaragaza nk’abantu batawe muri yombi.
Amakosa yagaragaye ku bagore n’abagabo baturuka mu mashyaka yombi, Aba-démocrates n’Aba-républicains, ariko abenshi muri bo bari Abirabura.
Mu 2017 kandi Polisi yo muri Los Angeles yabujije abaturage kwita ku bivugwa na AI bagashakira amakuru ya nyayo ku zindi soko, nyuma y’uko AI zayoboraga abahunze inkongi y’umuriro mu bice byamaze gufatwa aho kubabwira aharokora ubuzima bwabo.
Hasobanuwe ko zabaga zishingiye cyane ku kuba iyo mihanda zarangaga itarabaga irimo abantu benshi, ariko aho yabaga yerekeza ntihabaga hari ubuhungiro.
Inzobere kandi zerekanye ko AI ari ikibazo gikomeye mu bihe by’amatora iyo zititondewe, kuko zikwirakwiza amakuru y’ibihuha haba mu bihe byo kwiyamamaza no mu bihe byo gutora.
Muri Mata 2024, Koreya y’Epfo yakoze iyo bwabaga irinda ko AI zakwivanga mu matora y’Abadepite, nyuma yo kubona ingaruka zagize mu matora ya Perezida w’icyo gihugu yabaye mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!