00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza h’u Rwanda si Ikoranabuhanga ahubwo ni uko rizakoreshwa

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungo

Kuya 25 November 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Birashoboka ko nawe ujya wicara ukibaza ku hazaza h’u Rwanda n’Ikoranabuhanga iyo witegereje umuvuduko waryo mu Rwanda, ingaruka rikugiraho zaba nziza cyangwa mbi bitewe n’uburyo urikoreshamo.
Birazwi ko Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no guha abaturarwanda bose serivisi nziza, zihuta kandi zitanzwe mu mutekano usesuye hifashishijwe ikoranabunga rigezweho ahanini ryifashisha umurongo wa Internet.
Gusa hari benshi babona u Rwanda rushyira ingufu mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga (…)

Birashoboka ko nawe ujya wicara ukibaza ku hazaza h’u Rwanda n’Ikoranabuhanga iyo witegereje umuvuduko waryo mu Rwanda, ingaruka rikugiraho zaba nziza cyangwa mbi bitewe n’uburyo urikoreshamo.

Birazwi ko Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no guha abaturarwanda bose serivisi nziza, zihuta kandi zitanzwe mu mutekano usesuye hifashishijwe ikoranabunga rigezweho ahanini ryifashisha umurongo wa Internet.

Gusa hari benshi babona u Rwanda rushyira ingufu mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bagakeka ko ariryo hazaza harwo nyama ibintu siko bimeze kuko bizaterwa n’uburyo rikoreshwamo hatangwa serivisi, hahangwa imirimo mishya ndetse no guhindura sosiyete n’ubukungu muri rusange bityo kugira ngo bigerweho bikaba bisaba ko abantu bahindura imyumvire mu mikoreshereze yaryo.

Perezida Kagame areba uko abana bakoresha mudasobwa za OLPC

Dufashe urugero kuri ubu mu Rwanda abagera ku bihumbi 800 babasha gukoresha ikoranabuhanga rya Internet mu gihe nyamara intego ariko byibuze miliyoni 5 z’Abanyarwanda bagomba kuba bakoresha iri koranabuhanga bitarenze umwaka wa 2016.

Ibi byose biteganwa kuko biba bizwi neza ko hari ingaruka bigira ku munyarwanda ndetse no ku bukungu bw’igihugu

Leta y’u Rwanda ntijya ishirirwa n’ibitekerezo bishya ku ikoranabuhanga

Muri uku kwezi, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’isosiyete izobereye mu by’Ikorabuhanga izwi ku izina rya Korea Telecom batangije umuyoboro wa Internet inyaruka, wa 4G nawo biteganijwe ko bitarenze 2017 igomba kuba yageze mu gihugu hose.

Abasesengura imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu Rwanda bagerageza kubona ibintu mu buryo butanga icyizere bitewe ahanini n’imbaraga zijyana n’ubushake burangwa mu bayobozi ahanini badahwema mu kugira gahunda z’ikoranabuhanga izabo ntibumve ko hari abo bireba abandi bitabareba.

Ikoranabuhanga nirikoreshwa na bose rizageza Abanyarwanda ku idembe

Yego Ikoranabuhanga rirakaza neza ariko se ryagira uruhare kuhazaza h’Abanyarwanda baramutse batabashije kuryigondera?

Mu Rwanda hari imishinga myinshi y’ikoranabuhanga ndetse hari na gahunda zo kuryegereza abaturage aho bari mu byaro ibi bikaba ari ibintu byiza.

Mu mishinga ari nayo twakwita udushya harimo nko gukwirakwiza Internet y’ubuntu ahahurira abantu benshi, kuyishyira mu mabisi atwara abagenzi, mu mashuli yose tudakuyamo n’ayabanza n’ibindi.

Gusa ku rundi ruhande tugarutse kuri serivisi twavuze haruguru hari bamwe bakomeza kwinubira uburyo ibiciro bya Interinet y’umurongo mugari bihanitse. Muri bo twavuga nk’abanyamahoteli, abafite inganda nto n’iziciciritse yewe n’abantu ku giti cyabo.

Iki ni kimwe mu bibazo bikwiye kwitabwaho kugira ngo wa muyoboro wa Internet ugire akamaro kuko uramutse udakoreshejwe byaba ari nka bya bindi bya kera aho Abanyarwanda bacishwagaho insiga za mashanyarazi zijyana umuriro kwa Burugumesitiri runaka nyamara byarashobokaga ko nabo bafatiraho.

Ibyiza biri imbere na SMART Rwanda

Nta gihe gishize Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga batangije gahunda yiswe SMART Rwanda igamije gushyira Serivise zose ku ikoranabuhanga.

Muri iyi gahunda nk’uko bigaragara mu ntego zayo za 2015-2020 hagaragara neza uko ikoranabuhanga rigomba guhindura serivisi mu Rwanda ndetse bakanagaragaza ibyihutirwa mu bikwiye gukorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere.

Perezida Kagame ahabwa igihembo cyo guteza imbere ikoranabuhanga

Tugendeye ku ngero binyuze muri SMART Rwanda biteganijwe ko bitarenze umwaka wa 2018 Umunyarwanda azajya abasha kwigerera kuri Serivisi zose za Leta yifashishije ikoranabuhanga kandi izi serivisi zikaboneka amasaha 24 kuri 24.

Mu mwaka wa 2018 kandi serivisi z’amabanki zizajya zikorerwa kuri Internet cyangwa se hifashishijwe iyi Telefoni y’inziramugozi twese tuzi.

Nubwo ari byinshi biteganywa na SMART Rwanda ntawakwibagirwa ko iyi gahunda izongera 10% ku musaruro w’Imbere mu gihugu (GDP).

Mu 2006 ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yigaga ku ishoramari mu ikoranabuhanga yashimangiye ko ikoranabuhanga rigomba kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’umugabane wose ariko kandi ikoranabuhanga gusa ridakwiriye gukabirizwa ahubwo hagomba kwitabwaho ibyo rikemura.

Icyo gihe yagize ati “Twarabivuze kandi tubisubiramo nanone: Akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’igihugu, akarere n’umugabane cyane cyane mu kwiteza imbere, guhanga imirimo no kurwanya ubukene ntago byakabirizwa.”

“ Ibyorezo, ubujiji, ubukene n’izindi ndwara nibyo bibazo bigomba gukemurwa niba dushaka kugira ubuzima bwiza. Ku bw’amahirwe ikoranabuhanga rigaragara nk’urufunguzo rushobora gukemura ibi bibazo byose.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages