00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel na UNICEF bigiye gutanga internet y’ubuntu mu bigo by’amashuri mu Rwanda

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 1 April 2023 saa 02:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Itumanaho, Airtel Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF bagiye gutangiza gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu bigo by’amashuri hagamijwe kubyorohereza gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, ku cyicaro gikuru cya Airtel Rwanda hasinyiwe amasezerano yo ku rwego rwa Afurika hagati ya Airtel Africa na UNICEF ashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda y’imyaka itanu yo gutanga internet y’ubuntu.

Iyi ni gahunda izashyirwa mu bikorwa mu bihugu 13 byo muri Afurika bikoreramo Airtel, uyu mwaka ikaba izahera mu Rwanda mu bigo by’amashuri 20 byatoranyijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education, REB).

Muri iyi gahunda abarimu n’abanyeshuri bazajya bahabwa ibikoresho bibafasha mu masomo yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo internet y’ubuntu kuri buri umwe, imbuga zibafasha mu kwiga no kwigisha n’ibindi.

Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Min Yuan, yavuze ko iyi gahunda ari amahirwe ku bana badafite ubushobozi mu guhabwa amasomo ndetse no kuzamura ubushobozi mu burezi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati, “Dufite umubare munini w’abanyeshuri badafite amahirwe yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego UNICEF ku bufatanye na Airtel hagiye gutangizwa iyi gahunda mu rwego rwo kubafasha kubona ayo mahirwe.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzafasha mu kuzamura iterambere ry’uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, nibura bizasatire urwego rw’iterambere mu burezi umubagane w’u Burayi ugezeho.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko bishimiye gutanga serivise zifitiye akamaro umunyeshuri zirimo kumufasha kwiga hakoreshjwe ikoranabuhanga kandi bifuza ko nibura mu mezi abiri ari imbere iki gikorwa cyo gutanga internet y’ubuntu kizaba kiri gukorwa.

Yagize ati “Hari amashuri menshi mu Rwanda, kumva ko tugiye gutangirana 20 gusa ni byo birumvikana ni make cyane ariko ni igikorwa twifuza ko kizaguka kigere no mu yandi mashuri, uko tuzagenda dutera intambwe.”

Yakomeje avuga ko ashimira UNICEF, Guverinoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’ikoranabuhanga ku ruhare runini mu gutuma iyi gahunda igerwaho.

Iyi gahunda ya Airtel Africa na UNICEF yo kugeza ibikoresho byo kwifashishwa mu masomo hakoreshejwe ikoranabuhanga yashowemo arenga miliyoni 50$ (Miliyari 50Frw) mu myaka itanu izamara.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha ibihumbi 12 by’abarimu n’abanyeshuri bo mu bigo 20 by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Rwanda, mu kubafasha kubona ibikoresho byibanze mu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Min Yuan n'umuyobozi wa Aitel, Emmanuel Hamez banyinye amasezerano y'ubufatanye mu gutanga internet y'ubuntu mu bigo by'amashuri
Amasezerano ya UNICEF na Airtel azamara imyaka itanu atanga internet y'ubuntu mu bigo by'amashuri
Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Yuan yavuze ko gufasha abarimu n'abanyeshuri kubona uburyo bwa internet bizafasha mu iterambere ry'uburezi muri Afurika
Umuyobozi Wungirije wa Airtel Africa, Emeka Oparah nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko ubufatanye bwa UNICEF na Airtel bizafasha umwana mu kujyana n'Isi y'ikoranbuhanga
Umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko ubufatanye bwa Airtel na UNICEF bizafasha mu gutanga umusanzu ku mwana w'umunyafurika
UNICEF na Airtel bashyize hamwe mu gufasha umwana mu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages