Isosiyete y’itumanaho, Airtel Rwanda, yatangiye igikorwa cyo guhugura abagore mu ikoranabuhanga.
Iki ni igikorwa Airtel Rwanda ifatanije na TechWomen, umuryango w’abagore bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga uterwa inkunga n’ishami ry’uburere n’umuco rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Avuga kuri iki gikorwa, Denise Umunyana ukuriye ibikorwa by’itumanaho muri Airtel Rwanda, yavuze ko ikoranabuhanga ariryo nkingi y’ibikorwa byabo bya buri munsi, akemeza ko ari ingirakamaro kugira abagore benshi bisanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yanongeyeho kandi ko guhugura abagore mu ikoranabuhanga atari ukubaha ubumenyi gusa, ko ahubwo ari no gutuma bashobora kuvamo abakozi beza b’ejo hazaza bafite ubumenyi bwuzuye.
Angel Bisamaza, uhagarariye TechWomen Rwanda, avuga ko bashimishijwe no gukorana na Airtel mu mushinga uzatuma abakobwa n’abagore babasha kubyaza ikoranabuhanga imishinga ibyara inyungu mu gihe kiri imbere.
TechWomen, ni ihuriro ry’abagore bakora mu bijyanye n’ubumenyi mu ikoranabuhanga, rifite intego yo guteza imbere abagore mu masomo ajyanye n’Ikoranabuhanga.
Kongerera abantu ubumenyi mu ikoranabuhanga, Airtel Rwanda ibifata nko gutegura abakozi bayo kuko ibikorwa byayo akenshi bishingira ku ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO