ChatGPT igezweho muri iyi minsi kubera uburyo ifite ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ku buryo byinshi mu bibazo ibajijwe ibisubiza mu gihe gito kandi biri ku murongo.
Nk’abanyeshuri bashaka kwandika ibitabo bisoza amasomo yabo cyangwa abandika inyandiko zitandukanye, icyo usabwa ni ugushyiramo umutwe w’icyo ushaka ko ChatGPT ikwandikira, ingano y’ibyo ushaka ko yandika n’ibindi, maze ikabikurura mu minota mike bikaba bibonetse kandi biri ku murongo.
Alibaba nayo yatangaje ko igiye gushyira hanze indi porogaramu nk’iyo izaba yitwa Tongyi Qianwen.
Ntabwo Alibaba yatangaje igihe nyacyo iyo porogaramu izaba yagiriye hanze, icyakora yemeje ko ari vuba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Alibaba, Daniel Zhang yatangaje ko iyi porogaramu izaba iri mu Gishinwa n’Icyongereza
Mu byo izaba ishobora gukora harimo guhindura ibiri kuvugwa mu nama ikabishyira mu nyandiko, kwandika emails, gufasha abantu kwandika inyandiko zitandukanye zifashishwa mu bucuruzi n’ibindi.
ChatGPT yakozwe na Microsoft. Hari izindi sosiyete zitandukanye ku isi zatangaje ko ziri gukora ikoranabuhanga nk’iryo.
Kubera gushinjwa kwiba ibitekerezo byanditswe n’abandi ikabyiyitirira ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku mikorere isanzwe ya muntu, inzobere zitandukanye mpuzamahanga ziherutse gusaba ko ChatGPT ihagarikwa, hakabanza kwigwa ku ngaruka zayo.
U Butaliyani ni cyo gihugu cya mbere cyahagaritse ChatGPT, ishinjwa kurengera umutekano w’amabanga y’abayikoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!