00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo arenga 30 akoreshwa mu ikoranabuhanga utari uzi icyo asobanuye mu Kinyarwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 April 2026 saa 07:28
Yasuwe :

Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere umunsi ku wundi, kandi ugasanga kenshi amagambo arikoreshwamo aba ari mu zindi ndimi nk’Icyongereza nubwo byaba ari mu nyandiko z’Ikinyarwanda.

Binyuze mu nkoranyamuga y’Ikoranabuhanga yamuritswe mu 2026 n’Inteko y’Umuco, Abanyarwanda bahawe uburyo bwo kumenya no gusobanukirwa aya magambo mu rurimi rwabo kavukire.

Iyi nkoranyamuga ifite akamaro kanini kuko ifasha guhindura amagambo akomeye y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, bityo buri wese akaba yabasha kuyasobanukirwa bitamugoye.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe amagambo arenga 30 atangaje kandi akomeye atazwi na benshi n’ibisobanuro byayo mu Kinyarwanda nk’uko byatanzwe muri iyi nkoranyamuga twavuze haruguru, tutagize icyo duhinduraho.

Ijambo banga; Password cyangwa Machine registration code

Ijambo banga ni urufunguzo bwite rwinjiza umuntu ubyemerewe mu rwungano koranabuhanga rwa mudasobwa, rukanagaragaza uruhare rwa nyir’urufunguzo mu ihererekanyabikorwa n’impinduka zibaye ku bintu byo mu rwungano cyane cyane amakuru.

Imbeba; Computer mouse

Imbeba ni igikoresho cyitwazwa gituma umuntu ahagarara aho ashaka kugira icyo ahakora mu irebero, gikoresha akanyerezo ngaragazahantu gahagaze gahumbaguza mu irebero bigatuma umuntu akora igenzura ryoroshye ry’irebero hakoreshejwe ingaragazamashusho ya mudasobwa.

Igenamiterere; Setting

Igenamiterere ni porogaramu ikoreshwa mu guhindura uko igikoresho cyangwa porogaramu ikora.

Ifishiye; File

Ifishiye ni itsinda ry’inyandiko runaka zifite amakuru afitanye isano cyangwa ikaba itsinda ry’amakuru runaka ari muri porogaramu ajyanye n’ibikorwa bikorerwa muri iyo porogaramu.

Gucomeka; Connect

Gucomeka ni uguhuza ibyiciro bibiri by’ibikoresho bikarumana hagamijwe kohererezanya amakuru biciye mu nzira nkoranabuhanga ntwaramakuru.

Gukoporora; Copy

Gukoporora ni ugufata kopi y’inyandiko wahisemo utayikuye aho yari iri.

Gushyira ku rubuga; Uploading cyangwa upload

Gushyira ku rubuga ni uburyo bwo gushyira amakuru arimo inyandiko, amafoto, amashusho n’amajwi bitunganyije ku miyoboro itandukanye y’imbuga nkoranyambaga ku mpamvu zo kubicuruza ku mbuga nkoranyambaga.

Ikirere koranabuhanga; Cloud cyangwa Cloud computing

Ikirere koranabuhanga ni ihuzanzira ry’Isi ry’ibigega by’imbuga, buri kigega gifite umumaro bwite wihariye, biciye muri murandasi, bikageza abantu ku mbonwa koranabuhanga ziri muri mugabuzi, ububiko, ikigega cy’amakuru no mu nkoranabuhanga bibitse mu mpunikamakuru ziri kure zicungwa n’abatanga serivisi z’amakuru ku giti cyabo.

Ibyinjiye; Inbox

Ibyinjiye ni ahantu ho kubika ubutumwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho wakira kandi ukabika ubutumwa bwinjira, nka za email, amatangazo, cyangwa ubutumwa butaziguye, bitewe n’urubuga cyangwa serivisi ukoresha.

Igisubizo cya mudasobwa; Output

Igisubizo cya mudasobwa ni ibiboneka bigaragara nk’amashusho, ibyumvishwa amatwi cyangwa intoki bitanzwe na mudasobwa nyuma y’isesengurwa ry’amakuru yatanzwe, twavuga nk’inyandiko, ishusho, ijwi, cyangwa amashusho agenda yerekanywe ku irebero rya mudasobwa cyangwa biciye mu ndangururamajwi kimwe no mu nyandiko cyangwa iy’abatfite ubumuga bwo kutabona biturutse mu ncapanyandiko

Akadege; Flight mode cyangwa Airplane mode

Akadege ni uburyo bw’imikorere y’igikoresho gitotoniki, twavuga nka telefoni, aho icyo gikoresho kitajya ku ihuzanzira nziramugozi, bity o ntigishobore kohereza cyangwa kwakira amakuru (guhamagara, ubutumwa), ndetse ntigishobore gufata murandasi arikoi kikaba gishobora gukomeza gukoreshwa ku bundi buryo.

Ifoto rebero; Screenshot cyangwa Print screen

Ifoto rebero ni ishusho yafashwe igaragaza ako kanya ibiri ku ndebero ya mudasobwa, ya telefoni cyangwa y’ikindi gikoresho koranabuhanga.

Gucapura; Print

Gucapura ni igikorwa cyo kohereza inyandiko muri mucapyi kugira ngo isohoke ku mpapuro.

Agakayi koranabuhanga; OneNote

Agakayi koranabuhanga ni inkoranabuhanga ikora incamake koranabuhanga, ikagira ububiko bumwe rukumbi ishyiramo incamake z’inyandiko, z’ubushakashatsi, muri make ibyo ugomba kwibuka kugira ngo ucunge urugo rwawe, akazi kawe cyangwa ibyo ugomba kwibuka ku ishuri.

Agatabo ndanga, Bookmark

Agatabo ndanga ni uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ikigo cya Mikorosofuti bufasha porogaramu za murandasi zitandukanye bukanagira imikorere myiza y’ishakiro ry’amakuru kuri murandasi.

Ihuzamiyoboro; Network

Ihuzamiyoboro ni urwunge rwa za mudasobwa ebyiri cyangwa nyinshi cyangwa ibindi bikoresho byahujwe kugira ngo bihererekanye amakuru cyangwa bisangire ibikoresho by’ibanze nk’insohoranyandiko, imbikamakuru ruziga, cyangwa guhererekanya amafishiye, ziba zihujwe n’umugozi, umurongo wa telefoni, imiraba ya radiyo, icyogajuru cyangwa urwunge rw’imiraba ndengamutuku.

Ikigega cy’amakuru ya mudasobwa; Computer database cyangwa database

Ikigega cy’amakuru ya mudasobwa ni ikusanyamakuru ryateguwe cyangwa ubwoko bw’ububiko bw’amakuru bushingiye ku ikoreshwa rya sisitemu yo gucunga amakuru.

Inzira mpuzamakuru; Hyperlink cyangwa link

Inzira mpuzamakuru ni inyandiko cyangwa igishushanyo gishyirwa mu nyandiko yo mu ikoranabuhanga kiba imbarutso yo gukora ikindi gikorwa cyangwa kubona indi nyandiko.

Agatemberezo; Slider cyangwa Trackbar

Agatemberezo ni akantu gakoreshwa mu kugenda wihuse ku rupapuro mu byerekezo byose by’indebero, kakereka ukoresha mudasobwa aho ari bushyire icyo ashaka kongera mu byo yandika cyangwa yakoraga kuri urwo rupapuro, cyangwa aho icyo ashaka gukora kiri bukorerwe, gakunda.

kuba kari mu isura ry’ikiganza cyangwa ikimenyetso cyo guteranya ku makarita.

Akabikamuriro; Capacitor

Akabikamuriro ni agakoresho ko mu ikoranabuhanga kakira gusa, gakoreshwa mu kubika igihe gito amashanyarazi, kakagira ahantu hashashe habiri ntwaramashanyarazi hatandukanywa n’inkumiramashanyarazi [ibumba, purasitiki,…].

Akamenyesha; Alert Dialog Box, Dialog box cyangwa Alert Box

Akamenyesha ni akadirishya kizana ku ndebero kugira ngo kakumenyeshe ko mudasobwa yawe yenda kugira icyo ikora gishobora kugira ingaruka zangiza, bityo ukaba ugomba guhitamo ikigomba gukorwa ari cyo kuyemerera cyangwa kuyihakanira.

Akamyasa; Text cursor

Akamyasa ni ingaragaza ihumbaguza, igaragara ku ndebero, ikagaragaza aho inyandiko yandikwa, ihindurwa cyangwa yongerwamo ikintu.

Amakuru inzovu; Big data

Amakuru inzovu ni amakuru aremereye ashobora gufata umwanya munini ku bubiko bwa mudasobwa ndetse no 10 mu gihe cyo kuyahererekanya bigafata umwanya munini bitewe n’imiterere y’ayo makuru.

Amasezerano koranabuhanga; Smart contract

Amasezerano koranabuhanga ni ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa ibigo bibiri ku buryo mbonezamikorere bwa mudasobwa bugenwe ku buryo y’iyo mudasobwa yikoresha hagati yabyo hatagize undi wa gatatu uzamo kandi igisubizo kikaba cyizewe ko ari cyo.

Biti nyabubiri; Dibit

Biti nyabubiri ni itsinda rya bibiri rifatwa nk’ikintu kimwe, kuko nyakamwe ya bayiti ingana na 0 cyangwa 1 habaho uburyo bune ari bwo 00, 11, 01 na 10 buboneka hahereye kwikurikiranya rya za nyakamwe ari zo 00, 01, 10 na 11.

Bodi; Baud

Bodi ni igice cyo gupima umuvuduko w’ibimenyetso, cyangwa umubare w’impinduka zidasanzwe mu kimenyetso kuri buri segonda.

Cyatekerejweho; Sentient

Cyatekerejweho ni ubushobozi bwo kumva no kugira ibyiyumvo, nko kumva ububabare, ibyishimo, cyangwa ubwoba.

Disiki nyatsamudasobwa; Boot Sector

Disiki nyatsamudasobwa ni icyiciro cya mbere cy’imbikamakuru ruziga, akaba ari ahantu hihariye h’igikoresho mbikamakuru kirimo amabwiriza y’ibanze ya ngombwa mu guhagurutsa urwungano nyoboramikorere rwa mudasobwa, ni urufunguzo rutangiza inzira y’iyaka rya mudasobwa.

Efemu ihinduye; Modified frequency

Efemu ihinduye ni uburyo bwo kubika amakuru ku bikoresho bifite rukuruzi.

Gihamya mvamuyoboro; Evidence cyangwa Network-based Evidence

Gihamya mvamuyoboro ni amakuru ayo ari yo yose akurwa mu bikorwa byo ku ihuzanzira akoreshwa mu kugaragaza cyangwa mu guhakana ikintu gikekwa ko cyabaye mu rwego rwo gushaka amakuru yifashishwa n’ubutabera cyangwa y’ubushinjacyaha.

Guhahira mu ikoranabuhanga; Armchair shopping cyangwa teleshopping

Guhahira mu ikoranabuhanga ni uguhaha wifashishije tekiniki z’itumanaho cyangwa za radiyo.

Hamya ukande; Point and click

Hamya ukande ni kimwe mu bikorwa by’ukoresha mudasobwa aho yimura akayoborambeba akajyana ahantu runaka ku irebero hanyuma agakanda akarango K’imbeba cyangwa k’ikindi gikoresho cya mudasobwa kiranga.

Ibibazo by’inkoranabuhanga; Software entropy

Ibibazo by’inkoranabuhanga ni ibibazo bititezwe inkoranabuhanga isanzwe ikora yazagira iramutse ihinduwe cyangwa ntijye igera ku ntego cyangwa byombi bikaba.

Iyi Nkoranyamuga y’Ikoranabuhanga ni isoko y’ubumenyi idasanzwe, kuko ikubiyemo amagambo 1648 asobanuwe neza mu Kinyarwanda.

Aya magambo yose, agaragaza intambwe ikomeye n’ubushake bw’Inteko y’Umuco mu gusigasira no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kudasigara inyuma mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku Isi.

Aya magambo ari mu nkoranyamuga iherutse kumurikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages