Ni amasezarano yatangajwe ku wa 14 Mata 2026. Kugura izi satellites biri muri gahunda ngari ya Amazon yo kohereza mu isanzure satellites zirenga 3.200 bitarenze 2029 zizayifasha mu gutanga internet hirya no hino ku Isi.
Izi satellites za Globalstar Amazon igiye kugura ni izitanga internet igenda mu buryo bwa D2D(Device to device) bivuze ko umuntu ukoresha iyi internet akoresha internet iturutse kuri izo satellites nta handi hantu ibanje guca nko ku minara cyangwa mu migozi.
Ni ubwoko bwa Internet bugezweho kuko bwo bugera ahantu internet isanzwe yo ku butaka itagera ndetse igakora mu bihe by’ubutabazi igihe izindi internet zagize ibibazo nk’imigozi yacitse cyangwa iminara yagize ibibazo.
Ibi bibaye mu gihe ibindi bigo byinshi biri kugerageza kohereza satellites mu isanzure hagamijwe guhangana n’iya Starlink ya SpaceX imaze kuba ikimenyabose.
Starlink ikoresha satellites zirenga ibihumbi 10 kandi igeza internet yayo ku bantu barenga miliyoni icyenda.
Abahanga mu bijyanye n’itumanaho bagaragaje ko Amazon yasaga n’iyasigaye inyuma mu bijyanye no gutanga internet iva mu isanzure ariko kugura satellites za Globalstar bigiye gutuma yinjira kuri iryo soko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!