Ku wa Mbere w’iki cyumweru, iki kigo cyatangaje ko kiri kwagura porogaramu yacyo hakongerwamo igice cyagenewe amashusho magufi, ahazajya hanyuzwa amashusho agezweho hirya no hino ku Isi.
Ubu iki gice gishya cy’amashusho magufi kiboneka kuri za televiziyo ndetse n’ibindi bikoresho byo mu rugo bireberwaho amashusho, aho biteganyijwe ko kizongerwa ku rubuga rwa internet na porogaramu ya telefone bya Amazon Prime Video mu bihe biri imbere.
Umuntu wese uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kureba aya mashusho magufi ku buntu, n’iyo yaba nta fatabuguzi yishyuye.
Ubu buryo bushya ni gahunda ya Amazon yo gukurura abakiri bato, aho byagaragaye ko muri ibi bihe bibanda ku mashusho magufi n’agaragara nk’uko yakabaye [natural] mu gukurikirana amakuru umunsi ku munsi, aho kureba asanzwe kuri televiziyo.
Si Amazon gusa, kuko n’urubuga rwa Peacock rwatangije ubu buryo muri Werurwe, rukurikirwa na HBO Max ndetse na Netflix muri Nyakanga, hanyuma Disney+ yiyongeramo muri Kanama 2026.
Ibi bigo byose biri guhindura imbuga zabyo kugira ngo bijyane n’uko abantu bahisamo kureba amashusho muri iki gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!