Aya mafaranga atikirira mu bikorwa nk’ibi yiyongereye inshuro umunani; by’umwihariko, imbuga nkoranyambaga zikaza ku isonga mu nzira zikoreshwa n’abatubuzi mu kugera ku bantu muri iki gihe.
Hafi 30% by’abantu bose batangaje ko bibwe amafaranga binyuze mu bwambuzi bushukana, bavuze ko kugwa mu mutego byatangiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Facebook ni rwo rwari urubuga rukoreshwa cyane muri ibi bikorwa, mu gihe WhatsApp na Instagram ziyikurikira.
Ubu buriganya bukorwa mu buryo bunyuranye. Ubushingiye ku guhaha [shopping fraud] ni bwo bwari bwiganje cyane, kuko abasaga 40% mu bakorewe ubwambuzi, bamenye ko bibwe nyuma yo kugerageza kugura ibintu babonye mu matangazo yamamaza cyangwa ku mbuga za internet z’inyiganano.
Ubutekamutwe mu by’ishoramari na bwo buri mu bwakoreshejwe hibwa amafaranga menshi, kuko bwateje igihombo cya miliyari 1,1$.
Hafi 60% by’abantu bibwe binyuze mu buriganya bushingiye ku rukundo mu 2025 bavuze ko bwatangiriraga ku mbuga nkoranyambaga.
Kugira ngo ukomeze kwizera umutekano, iki kigo kigira inama yo kugirira ibanga rikomeye amakuru ya konti zawe z’imbuga nkoranyambaga kugira ngo atabonwa na buri wese.
Ntugomba kandi na rimwe kwakira inama z’ibijyanye n’ishoramari zivuye ku muntu wamenyeye gusa kuri murandasi, kandi buri gihe ugashaka amakuru yisumbuye ku yo wabonye ku kigo runaka, mbere y’uko ugura ibicuruzwa byacyo cyangwa ugerageza kugira icyo uhagurira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!