Abakozi bagizweho ingaruka cyane ni abo muri Leta ya New Jersey na Texas, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ndetse n’abantu babiri bafite amakuru kuri iki kibazo.
Iki kigo gikomeye mu by’ikoranabuhanga cyo muri Koreya y’Epfo, cyatangaje ko abakozi 739 bo mu mujyi wa Englewood Cliffs muri Leta ya New Jersey yagizweho ingaruka n’umugambi wa Samsung Electronics America (SEA) wo kwimurira icyicaro cyayo muri Texas.
Samsung yavuze ko benshi mu bakozi bagizweho ingaruka bahawe amasezerano yo kwimukira ahandi, ariko ko abandi basezerewe ku kazi, nubwo itatangaje umubare wabo.
Ku biro by’iri shami biri i Plano muri Texas, umukozi yavuze ko abagera ku 100 barimo abakoraga mu ishami rikora telefoni basezerewe mu kazi.
Iri gabanywa ry’abakozi, nubwo rifitanye isano no kwimura icyicaro gikuru, rigaragaza itandukaniro mu mikorere y’amashami atandukanye ya Samsung, aho ishami rikora ‘chips’ rikomeje kugera ku nyungu zidasanzwe, mu gihe amashami akora ibikoresho bindi by’ikoranabuhanga ari guhomba.
Icyemezo cya Samsung cyo kwimura icyicaro cya SEA ni ikintu gitangaje kuko abakozi ba SEA muri New Jersey bari bamaze kwimukira mu biro bishya hashize igihe kitageze ku mwaka, mu birori byari byitabiriwe n’abantu benshi.
SEA ifite abakozi bagera kuri 1.200 muri New Jersey, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’umudepite wo muri Amerika, Josh Gottheimer, witabiriye ibirori byo gutangiza ikoreshwa ry’ibyo biro bishya muri Nzeri.
Nubwo umubare nyawo w’abakozi bagizweho ingaruka n’iri gabanywa muri SEA utamenyekanye neza, inyandiko Reuters yabonye zigaragaza ko iri shami ryamenyesheje bamwe mu bakozi ku wa 30 Kamena ko habayeho “igabanywa ry’abakozi ku rwego rw’ikigo cyose”, rikongeraho ko hari “umubare munini w’abakozi bagizweho ingaruka.”
Samsung yatangaje ko ishobora kuzagira inyungu zo mu gihembwe cya kabiri zikubye inshuro 19, bitewe n’uburyo ‘chips’ zayo zikenewe cyane bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Mu kwezi gushize kandi yatangaje gahunda yo gushora za miliyari z’Amadolari mu kubaka inganda nshya zikora chips.
Samsung Electronics iherutse kuvuga ko ko muri uyu mwaka iteganya gushora miliyari 73,24$ mu bikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere ndetse no mu bikorwaremezo, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo mu gukora ‘semiconductors’ zifite ubushobozi bwo gukorana n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI.
Nubwo iki kigo gikomeje kunguka ku ruhande rw ‘chips’, ishami rya telefoni ryo riteganyijwe kuzagira igihombo ku nshuro ya mbere mu mateka yaryo, mu gihe rihanganye bikomeye na Apple n’ibigo byo Bushinwa nka TCL na Hisense bikomeje guhangana na Samsung mu isoko rya televiziyo n’ibikoresho byo mu ngo, ibyongera igitutu kuri iki kigo cyo muri Koreya y’Epfo.
Izamuka ry’ibiciro bya chips ryatewe n’iterambere rya AI ryagize ingaruka ku nyungu z’ibicuruzwa byose bya Samsung bindi.
Kugabanya abakozi kwa Samsung bije bisa n’ibikorwa by’ibindi bigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo Microsoft, Amazon na Meta, na byo zagabanyije abakozi bigaragaza ko bishaka gushora cyane mu kubaka bya AI.
Samsung yiyunze ku bigo nka Tesla, Oracle ndetse n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga mu kwimuriraa icyicaro gikuru cyangwa ibikorwa, muri Texas, leta izwiho kugira imisoro iri hasi n’amategeko yorohereza ubucuruzi.
Samsung Electronics yari ifite abakozi 11.770 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ku mpera za 2025, barimo n’abakoraga mu ishami rikora chips.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!