Iki cyemezo gishingiye ku ihangana rikomeye ryadutse hagati y’ibigo binini by’ikoranabuhanga [nka Google, OpenAI, na Anthropic], bihatanira kwegukana abahanga b’indashyikirwa ku Isi kugira ngo birusheho guteza imbere imishinga yabyo.
Anthropic irashaka gukoresha ubuhanga bwa Jumper mu kwagura imishinga yayo yibanda ku bumenyi mu by’ubuzima no gukora porogaramu zikomeye za AI.
Jumper yatangaje iby’uyu mwanzuro abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Yavuze ko agiye kubanza gufata akaruhuko mbere yo gutangira inshingano nshya. Yashimiye cyane ikigo cya DeepMind yari amazemo imyaka icyenda, by’umwihariko kuba baramuhaye icyizere cyo kuyobora umushinga wa ‘AlphaFold’ akimara kurangiza kwiga.
Porogaramu ya AlphaFold ni yo yatumye we n’umuyobozi wa DeepMind, Demis Hassabis, begukana igihembo cya Nobel kubera ubushobozi yerekanye mu gusesengura imiterere ya za proteine mu gihe gito, ibintu byahinduye amateka mu buvuzi no mu gukora imiti mishya.
Kugenda kwa Jumper ni igihombo gikomeye kuri Google muri iki gihe ihanganye n’ibindi bigo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!