Ibi bigo ni Bosch, Cirrus Logic, TDK, na Qnity Electronics. Bizakora ibyuma by’ingenzi nka ‘sensors’ cyangwa ‘chips’ by’ibikoresho bya Apple.
Apple iteganya gushora miliyoni 400$ muri gahunda z’ibi bigo kugeza mu 2030.
Iyi gahunda kandi iri mu mushinga mugari wo gushora miliyari 600$ mu myaka ine mu rwego rwo guteza imbere inganda no guhanga ibishya muri Amerika.
Apple yatangije iyi gahunda yo kwagura ibikorwa byayo muri Amerika bwa mbere muri Kanama 2025, n’ishoramari rya miliyari 100$.
Kugeza ubu, ibikorwa bya Apple muri Amerika bitanga imirimo irenga 450.000 muri leta zose uko ari 50, kandi irateganya guha akazi abandi bantu 20.000 mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga.
Mu bafatanyabikorwa bashya, TDK imaze imyaka irenga 30 ikorana na Apple, ubu izajya ikorera ibyuma byo ku rwego rwo hejuru bifasha camera gufata amashusho [advanced camera sensors] muri Amerika ku nshuro ya mbere.
Kuva iyi gahunda yo gukorana n’inganda yatangira, Apple imaze kugura utwuma duto tubika amakuru ‘chips’ turenga miliyari 20 twakorewe muri Amerika mu nganda 24 zitandukanye ziherereye muri leta 12.
Mu 2026, Apple iteganya kugura utwuma duto tubika amakuru tw’ikoranabuhanga ryo hejuru [advanced chips] turenga miliyoni 100 mu ruganda rushya ruherereye muri Arizona.
Mu mpera z’uyu mwaka, Apple izatangira no gukorera mudasobwa zayo za Mac mini mu ruganda rwayo ruri i Houston, ibi bikaba bizaba ari inshuro ya mbere izi mudasobwa zikorewe muri Amerika.
Apple ishyize imbere gahunda yo gukorera ibikoresho byayo muri Amerika, kubera imbogamizi z’ubucuruzi mpuzamahanga ikomeje guhura na zo, aho imaze kwishyura asaga miliyari 3,3$ mu misoro y’inyongera mu myaka ya vuba aho kugira ngo izamure ibiciro ku baguzi basanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!