Ibi byatangajwe ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo iyi sosiyete yatangazaga ko yagiranye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye adasanzwe (rare earths), MP Materials, aho sosiyete zombi zizafatanya mu gukusanya amabuye yakoreshejwe agashakirwa uburyo yavugururwa akongera gukoreshwa.
Umuyobozi mukuru wa Apple, Tim Cook, yavuze ko ayo mabuye ari ingenzi cyane mu bikoresho bakora by’ikoranabuhanga ndetse ko bigiye kuzamura isoko ry’ayo mabuye.
Yagize ati “ Amabuye adasanzwe ni ingenzi cyane mu gukora ikoranabuhanga riteye imbere kandi ubu bufatanye buzatworohereza kubona ibikoresho twakeneraga hano muri Amerika.”
Ubu bufatanye buje mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko iyi sosiyete nidatangira ishoramari muri Amerika azashyiraho imisoro ya 25% ku bikoresho byayo.
Ubu bufatanye kandi buri mu mujyo w’intego iyi sosiyete yihaye yo kuzashora agera kuri miliyari 500$ yo kwagura ibikorwa byayo muri Amerika.
Ubusanzwe igihugu cy’u Bushinwa ni cyo cyari cyihariye isoko ry’aya mabuye kuko 92% by’akoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka bateri(batteries), telefone, television, n’ibindi ku Isi aturuka mu Bushinwa.
Muri aya masezerano sosiyete ya MP materials izajya ikora ibikoresho byihariye bizajya bikoreshwa na Apple gusa, biteganyijwe ko 2027 ari bwo Apple izatangira kwakira ibyo bikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!