Bivugwa ko izamurikirwa mu nama ngarukamwaka y’iki kigo izwi nka Apple’s Worldwide Developers Conference- WWDC iteganyijwe muri Kamena 2026.
Apple iteganya gushyiraho ingamba ku bijyanye n’umutekano w’amakuru bwite y’abantu.
Urugero, abazajya bakoresha iyi porogaramu bazaba bafite amahitamo yo kwemeza ko ibiganiro byabo byisiba buri minsi 30 cyangwa mu mwaka, n’amahitamo yo kubika ibyo biganiro by’iteka.
Ku rundi ruhande, izi ngamba zifatwa nk’amayeri ya Apple yo kwigaragaza neza mu by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, isoko iki kigo kimaze igihe kinengwa ko cyasigayemo inyuma.
Mu gihe izindi porogaramu nk’izi zibika ibiganiro by’abazikoresha kugira ngo ziyigishe, Apple yo yahisemo gushyira imbere uburenganzira bw’abazajya bakoresha iyi Siri nk’iturufu yayo.
Amakuru agaragaza ko iyi Siri nshya izajya ikorera mu bubiko bw’ikoranabuhanga bwite bwa Apple.
Ibi bivuze ko nubwo izaba ikoresha ikoranabuhanga rya Google, iki kigo kitazaba gifite uburenganzira bwo gukoresha ibyo biganiro mu kwigisha izindi porogaramu zayo.
Iyi porogaramu ya Siri kandi izaba ifite n’ubushobozi bwo kumva no kureba ibiri kubera kuri ecran ya telefoni ku buryo yafasha mu yindi mirimo itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!