Apple igiye gutanga impozamarira za miliyoni $500 kubera kugabanya ubushobozi bwa iPhone

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwemeye gutanga impozamarira zishobora kugera kuri miliyoni $500 nyuma y’uko rurezwe kugabanya ubushobozi bwa iPhone zimaze igihe.

Ni amafaranga uru ruganda rwasabye ko rwazishyura kugira ngo ruhagarike iki kirego, ibintu bizemezwa bwa nyuma n’umucamanza Edward Davila kuwa 3 Mata

Biteganyijwe ko Apple izagenda yishyura $25 kuri buri telefone yagezweho n’uku gucibwa intege, gusa itangazo ry’urukiko rw’i San Jose muri leta ya California rikavuga ko aya mafaranga ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n’umubare w’abazasaba izi mpozamarira.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyura abakiliya bagezweho n’ingaruka andi akoreshwe mu kwishyura abanyamategeko, ibintu byose hamwe bizatwara atari munsi ya miliyoni $300 ariko atazanarenga miliyoni $500.

CNN ivuga ko Abazahabwa impozamarira ari abantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batunze iphone 6, 6 Plus, 6S, 6S Plus, 7 cyangwa 7 Plus zaguzwe mbere ya taliki 21 Ukuboza mu 2017 kandi bazagaragaza ko ziri mu zagabanyirijwe ubushobozi.

Ibirego bishinja Apple kugabanya ubushobozi bwa iphone zimaze igihe byatangiye mu 2017, ubwo yemeraga ko yakoresheje uburyo bwo kujyanisha n’igihe (update) porogaramu, mu kugabanya ubushobozi bwa iPhone zimaze igihe.

Gusa ibi uru ruganda rukavuga ko rwabikoraga mu gukemura ikibazo cya bateri za lithium-ion zatumaga izi telefone zimaze igihe zizimya bitandukanye n’ibyo abakiliya baketse ko ari umugambi wo kubahatira kugura iphone nshya ku isoko.

Abakiliya babwiye urukiko ko Apple yatumye bagura telefone shya kuko itabamenyesheje ko ikibazo nyirizina ari batiri, nkuko CNN yabitangaje.

Apple igiye gutanga impozamarira za miliyoni $500 kubera kugabanya ubushobozi bwa iPhone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .