00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple na Samsung mu ihangana rikomeye ku isoko

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 September 2014 saa 09:11
Yasuwe :

Inganda ebyiri zicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, Apple na Samsung, muri iki gihe zisa n’iziri mu ihangana rikomeye ku isoko ahanini kubera inkubiri ziri gukoresha mu gushyira hanze ibikorwa bishya mu kureshya abakiriya.
Nyuma n’iminsi mike uruganda rwa Apple rushyize hanze iPhone 6, iPhone 6 Plus ndetse iWatch, aho rwanazanye agashya ko abatunze kimwe muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bazajya babasha kubikoresha bishyura ibintu bitandukanye (apple pay), ubu uruganda (…)

Inganda ebyiri zicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, Apple na Samsung, muri iki gihe zisa n’iziri mu ihangana rikomeye ku isoko ahanini kubera inkubiri ziri gukoresha mu gushyira hanze ibikorwa bishya mu kureshya abakiriya.

Nyuma n’iminsi mike uruganda rwa Apple rushyize hanze iPhone 6, iPhone 6 Plus ndetse iWatch, aho rwanazanye agashya ko abatunze kimwe muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bazajya babasha kubikoresha bishyura ibintu bitandukanye (apple pay), ubu uruganda Samsung narwo rutangaza ko rugiye gukora isaha nayo izaba irimo uburyo bwo kwishyura ibintu bitandukanye ukoresheje porogaramu izaba irimo.

Uruganda rwa Samsung rwatangaje ko ruri gukora ku buryo ibikoresho rugiye gusohora bizaba bijyanye n’ikoranabuhanga ryo hejuru. Samsung yatangaje ko itazabikora yonyine ahubwo ko mu bufatanye n’ikompanyi ya PayPal izazana n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Samsung mobile.

Nk’uko ikinyamakuru GigaOm cyo muri California kibitangaza ngo hari uburyo bashobora gukoresha igikumwe bakaba bakongera uburyo bwa PayPal mu bikoresha bya Samsung nk’uko umuyobozi wa Samsung yabitangaje.

Ati “Turi gushyira uburyo bushya bw’igikumwe mu masaha turi gukora dufatanyaje na Paypal izwi nk’ikompanyi ikomeye mu bijyanye n’ikoreshwa n’ihererekanya ry’amafaranga. Bidatinze mu ntangiriro z’umwaka utaha amasaha azasohoka azaba afite ikoranabuhanga ku buryo uyitunze wese azajya abashaka gukoresha amafaranga haba mu kwishyura cyangwa kubitsa akoresheje igikumwe cye”.

Intego nyamukuru y’ubu buryo bushya bwa Samsung ni ukorohereza abakiriya bayo by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko mu bicuruzwa byabo bisanzwe ubu buryo bw’igikumwe butabagamo. Kuba ubu buryo buzashyirwaho ntibibujije ko abari basanzwe bakoresha ibicuruzwa bya Samsung butagira PayPal hari icyo bazahungabanaho kuko ku bushake bwabo bashobora guhita bahuzwa n’iryo koranabuhanga.

Nubwo bigaragara nk’iterambere mu maso y’abantu ku rundi ruhande bisa n’ipiganwa hagati ya Apple ikoresha uburyo bwa Apple pay na PayPal igiye gukoreshwa na Samsung.

PayPal ikaba imaze guca agahigo mu kwigarurira ikoreshwa ryo kwishyura hakoresheje telefone igendanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages