Yiyongereye kuri Nvidia na Microsoft, byagejeje agaciro ka miliyari 4.000$ muri Nyakanga uyu mwaka.
Ku wa Kabiri, agaciro k’imigabane ya Nvidia kageze kuri miliyari 4.888$, mu gihe ak’iya Microsoft kageze kuri miliyari 4.003$, kongerewe n’agaciro k’imigabane yayo mishya muri OpenAI ya miliyari 135$.
Nubwo ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya Apple bikiri kugenda biguru ntege, agaciro kayo muri rusange kazamutse, aho imigabane yayo yiyongereyeho 7,5% mu 2025, inyuma ya Nvidia [50%], Alphabet [42%], na Meta [28%].
Muri Nzeri uyu mwaka, Apple yagize ibihe byiza nyuma yo kurangira neza k’urubanza yari ihanganyemo na Google, ndetse no kugurisha ku rugero rwo hejuru telefoni ya iPhone Air mu Bushinwa.
Mu kwezi gushize, Apple yahize izindi sosiyete z’ikoranabuhanga mu kugira inyungu nyinshi, aho yagize iri hejuru ya 5%, iza imbere ya Amazon [3%] no hafi ya Nvidia [7%].
Abasesenguzi bateganya ko Apple izatangaza amafaranga yinjije arenga miliyari 100$ mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka mu itangazo izashyira hanze vuba, bagateganya ko iyi nyungu izanakomeza kwiyongera.






Ibitekerezo 0