00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yaciwe akayabo kubera kwiba ikoranabuhanga rya ‘vibration’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 September 2026 saa 02:28
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse Apple kwishyura sosiyete ya Taction Technology miliyari 5,7 z’amadolari, nyuma y’uko abagize inteko iburanisha bemeje ko yakoresheje ikoranabuhanga ryayo rya vibration ritanga urusaku rusa no guhinda mu bikoresho by’ikoranabuhanga, itabiherewe uburenganzira.

Taction Technology, ikora ibikoresho by’amajwi birimo ecouteur, yareze Apple mu 2021, ivuga ko ikoranabuhanga rya ‘vibration’ ryifashishwa mu bikoresho nka iPhone na Apple Watch ryabangamiye uburenganzira bwayo ku buvumbuzi bubiri.

Iryo koranabuhanga rituma igikoresho gihinda mu buryo bwumvwa n’ugikoresha, urugero nk’igihe yakiriye ubutumwa cyangwa akoze kuri buto.

Taction yavuze ko Apple yungukiye ku buvumbuzi bwayo mu kunoza uburyo abantu bakoresha ibikoresho byayo, nyamara nta burenganzira yari yarayihaye.

Apple ntiyemera icyemezo cy’urukiko kandi yatangaje ko izakijuririra. Yavuze ko ikoranabuhanga ryayo ryitwa Taptic Engine ritandukanye n’irya Taction, bityo ko amafaranga yaciwe adafite ishingiro.

Mu 2023, umucamanza wo mu Mujyi wa San Diego yari yemeje ko Apple itabangamiye uburenganzira bwa Taction kuri iryo koranabuhanga. Icyo cyemezo cyarajuririwe, bituma urubanza rusubirwamo, inteko iburanisha iza gufata umwanzuro ushyigikira Taction.

Nubwo abagize iyo nteko bemeje ko Apple yakoresheje ikoranabuhanga rya Taction, ntibemeje ko yabikoze ibizi kandi ibigambiriye.

Apple yaciwe akayabo kubera kwiba ikoranabuhanga rya 'vibration'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages