Taction Technology, ikora ibikoresho by’amajwi birimo ecouteur, yareze Apple mu 2021, ivuga ko ikoranabuhanga rya ‘vibration’ ryifashishwa mu bikoresho nka iPhone na Apple Watch ryabangamiye uburenganzira bwayo ku buvumbuzi bubiri.
Iryo koranabuhanga rituma igikoresho gihinda mu buryo bwumvwa n’ugikoresha, urugero nk’igihe yakiriye ubutumwa cyangwa akoze kuri buto.
Taction yavuze ko Apple yungukiye ku buvumbuzi bwayo mu kunoza uburyo abantu bakoresha ibikoresho byayo, nyamara nta burenganzira yari yarayihaye.
Apple ntiyemera icyemezo cy’urukiko kandi yatangaje ko izakijuririra. Yavuze ko ikoranabuhanga ryayo ryitwa Taptic Engine ritandukanye n’irya Taction, bityo ko amafaranga yaciwe adafite ishingiro.
Mu 2023, umucamanza wo mu Mujyi wa San Diego yari yemeje ko Apple itabangamiye uburenganzira bwa Taction kuri iryo koranabuhanga. Icyo cyemezo cyarajuririwe, bituma urubanza rusubirwamo, inteko iburanisha iza gufata umwanzuro ushyigikira Taction.
Nubwo abagize iyo nteko bemeje ko Apple yakoresheje ikoranabuhanga rya Taction, ntibemeje ko yabikoze ibizi kandi ibigambiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!