Nyuma y’uko Apple imuritse izi telefoni nshya, abacuruzi batandukanye bahise bazitumiza ku bwinshi, ariko akarere uruganda ruherereyemo kakaba karashyizwe muri Guma mu rugo, mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye tariki ya 2 Ugushyingo 2022.
Itangazo uru ruganda rwashyize hanze rivuga ko kubera gukorera imirimo mu bihe bitoroshye bya Covid-19, bashyize imbere ubuzima bw’abakozi cyane mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye.
Itangazo rikomeza rivuga ko "Nubwo dukomeje kwakira abatumiza iPhone 14 Pro na iPhone 14 Pro Max, iyoherezwa ry’izi telefoni riri gukorwa gake cyane. Hazabaho igihe kindi cyo gutegereza ku bazitumije."
Ni itangazo risa n’iritengushye abashoramari batandukanye batumije izi telefoni bizeraga ko u Bushinwa buzoroshya ingamba zo guhangana na Covid-19 ubundi bakabona ibyo batumije.
Kuri iki Cyumweru u Bushinwa bwagize abafite ubwandu bwa Covid-19 bagera kuri 5,643, ibitaherukaga kuva mu mezi atandatu ashize. Agace ka Zhengzhou uruganda ruherereyemo, kagaragayemo abagera ku 3,683 barimo 20 bahitanywe n’iyi ndwara.
BBC yanditse ko muri aba bose basanzwemo ubu bwandu, banabonetse no mu ruganda, ibyatumye uru ruganda rufungwa, abakozi bakava mu mirimo.
Kugeza ubu uruganda rwa Apple mu Bushinwa ni rwo rukora telefoni nyinshi zo mu bwoko bwa iPhone kuko uru ruganda rukora 70% by’izikorerwa mu Isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!