Aya masezerano avuga ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izatanga inkunga ingana n’amadolari 150,000, azava mu kigega cya Rockefeller Trust igenzura.
Mu by’ibanze aya mafaranga azakoreshwa harimo kugura za mudasobwa n’ibindi bikoresho bikenewe mu gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo cyo guhanga udushya (ultra-modern innovation center of excellence), imiyoboro ya murandasi, guhugura abarimu n’ibindi.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza ubufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Yagize ati “Rwanda Coding Academy ni igice cy’intumbero yacu ngari yo gukuza urubuga rw’abafite impano muri siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.”
Mu bindi iyi nkunga izafasha harimo gushyigikira gahunda yo kwitoreza ku murimo kw’abarimu, ndetse no kongera ibikoresho mu rwego rwo korohereza abanyeshuri.
Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri Afurika y’Iburasirazuba, Nnenna Nwabufo, yavuze ko ubu bufatanye n’u Rwanda ari amahirwe ku rubyiruko rufite impano ndetse no ku hazaza ha Afurika.
Yagize ati “Ubufatanye hagati ya Banki na Guverinoma y’u Rwanda bugamije kwerekana ko gufasha urubyiruko rwa Afurika rufite inyota yo kunguka ubumenyi, ukaruha amahirwe yo kujya mu ruhando rw’ikoranabuhanga hakiri kare, bizatuma babona umwanya wabo mu isi y’ikoranabuhanga, banabe abatwarabitekerezo bishya biteza imbere Afurika y’ubu, izaza, ndetse n’isi muri rusange.”
Yongeyeho ko bigaragaza neza uburyo uburezi bushobora kuziba icyuho cy’ubumenyi budahagije kiri ku isoko, haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.
Ishuri rya Rwanda Coding Academy ryatangijwe ku wa 22 Gashyantare 2019, ishyirwaho ryaryo ryemejwe ku wa 28 Mutarama 2019 mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Intego y’iri shuri ni ukwigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite impano mu gukora za porogaramu zo muri mudasobwa, guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubudashyikirwa mu gukora za porogaramu za mudasobwa, ku buryo u Rwanda ruzajya rufatwa nk’ahantu hateza imbere impano z’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!