00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baragerageza uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuzura abapfuye

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 7 January 2016 saa 08:47
Yasuwe :

Sosiyete yitwa Humai yo muri Australia iratangaza ko iri kwiga uburyo mu myaka 30 iri mbere ikoranabuhanga ryajya rikoreshwa mu guhangana n’urupfu, bafata ubwonko bw’uwapfuye bakabushyira muri ‘robot’ yamaze gufata imico ye ku buryo abasha kubaho iteka.

Josh Bocanegra washinze Sosiyete ya Humai yavuze ko afite icyizere ko mu 2045 intego yo kuzura uwapfuye bakoresheje ikoranabuhanga izaba yagezweho.

Ati "Twizera ko mu myaka 30 tuzaba twamaze kuzura umuntu wa mbere. Twifashishije uruvange rw’ibinyabuzima n’ikoranabuhanga tuzabasha gushyira imico yawe n’ibyo wibuka (souvenir) muri robot.”

Bocanegra akomeza avuga ko bakoresheje ubwenge n’ikoranabuhanga byo ku rwego rwo hejuru babasha kubika amakuru atandukanye mu buryo bw’ibiganiro, ibishushanyo by’imyitwarire, imitekerereze ndetse n’uburyo umubiri ukora.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Popular Science ko yifashishije ayo makuru yose yifuza gukora robot ifite ijwi, imico y’umuntu runaka aribyo bita clone, ku buryo igihe uwo muntu azaba amaze gupfa ubwonko bwe buzashyirwa muri ya robot, imikorere yayo ikazajya iyoborwa n’ibitekerezo by’umuntu bazaba barayihaye.

Abahanga batandukanye bagaragaje ko ibi bivugwa na Bocanegra wahoze atunganya indirimbo (producer) bisa n’ibidashoboka kuko hari ibintu byinshi udashobora kongera gukora(reproduire) birimo nko kumva, guhumurirwa, ubushyuhe n’ibindi.

Michael Zions, ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi bw’ubwonko (neurosciences) yavuze ko nubwo muri iki gihe hari abantu usanga bafite zimwe mu ngingo z’inkorano (Artificiel) udashobora kubigereranya no kuba wafata amakuru yose abikwa n’ubwonko ukayashyira muri robot.

Bari gukora uburyo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuzura abapfuye
Bavuga ko mu myaka 30 bazaba bamaze kuzura umuntu wa mbere azabaho iteka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages