Abagera kuri 90% batuye mu mijyi yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bugarijwe n’ingaruka ziterwa n’ihumana ry’ikirere ndetse nibura miliyoni ndwi z’abaturage ku isi bapfa buri mwaka bishwe n’indwara zikomoka kuri iyo myuka.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu mu karere biza ku isonga mu guhangana n’ubwiyongere bw’imyuka yanduza ikirere iva mu binyabiziga ndetse Polisi yashyizeho ingamba zirimo gupima ubuziranenge bw’imodoka zose zikorera ku butaka bw’u Rwanda (Controle Technique).
U Rwanda kandi ruri mu bihugu biri kwihuta cyane mu bikorwaremezo harebwa uko ubwiyongere bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali butakomeza gutera ubwiyongere bw’imyotsi yanduza ikirere.
Ku bufatanye bw’Ikigo Beno Holdings, Kaminuza y’u Rwanda na Polisi y’u hari gukorwa ubushakashatsi ku modoka hasuzumwa uburyo zanduza ikirere bwatewe inkunga na NCST.
Hari gusuzumwa imiterere y’imyuka ihumanya iva mu binyabiziga
Ubu bushakashatsi buri gukoresha ikoranabuhanga (Internet of Things) ndetse n’ibindi bikoresho byagenewe gupima imyuka iva mu modoka harebwa ubwoko bw’izihumanya ikirere kurusha izindi.
Mu bituma imodoka isohora imyotsi ihumanya ikirere birimo igihe imodoka yakorewe, ibirometero igenda, ubuziranenge bwa lisansi cyangwa mazutu ikoresha ndetse n’uburemere bw’ibyo ipakiye cyane cyane amakamyo atwara imizigo mu gihe yarengeje ingano y’ibyo agomba kwikorera.
Muri ubu bushakashatsi hanakorwa ubukangurambaga ku bashoferi b’amakamyo na bisi ndetse no ku bakora mu magaraje, hagamijwe kubereka ko bitewe n’uko batwara ndetse na serivisi bakorera imodoka bishobora kongera imyotsi zisohora.
Ku wa 26 Mata hongeye gukorwa umwitozo wo gupima imyotsi iva mu modoka. Hibanzwe kuri bisi zitwara abagenzi, hapimwa izo muri gare ya Nyanza mu Karere ka Kicukiro. Hapimwe kandi imodoka zakiriwe ku Kigo cya Polisi y’Igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ‘Controle Technique’.
Umuyobozi akaba ari na we washinze ikigo Beno Holdings, gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko ikigamijwe ari ukureba imiterere y’iyo myuka ihumanya ikirere ituruka mu modoka.
Uwo mwitozo uri mu bigize ubushakashatsi. Nyuma imiterere y’ikibazo nimara kugaragara hazanagenwa n’umuti watuma iyo myuka igabanuka mu gihugu nk’uko Rukundo yakomeje abisobanura.
Yavuze ko ibipimo byabonetse bigiye bitandukanye kandi ko icyegeranyo cyabyo kizashyirwa ahagaragara mu gihe kiri imbere kugira ngo hatangwe ibisubizo igihugu gikeneye.
Icyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi cyo gukusanya amakuru,
kiri kugana ku musozo hakaba hagiye gutangira icya kabiri.
Muri 2022, itsinda ry’abashashatsi bo mu Rwanda no mu Bwongereza riyobowe n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr Egide Kalisa, ryagaragaje ko abakoresha bisi mu Mujyi wa Kigali ari bo bahumeka umwuka usukuye kurusha abakoresha moto, amagare cyangwa abanyamaguru.
Dr Kalisa ashimangira ko haramutse hashyizwe imbaraga mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi zidahumanya ikirere kandi zikora neza ku buryo abagenzi badakererwa, byaganya umuvundo w’imodoka muri Kigali, bikagabanya imyuka itera imihindagurikire y’ibihe ndetse n’indwara ziterwa n’iyo myotsi.
Dr Kalisa atanga urugero ku bushakashatsi bwo mu 2021 bwerekanye ko Car-Free Day igabanya imyuka ihumanya ikirere muri Kigali ku kigero cya 20%.
Afatanyije na bagenzi be muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza, bagaragaje ko mu gihe cya Guma mu Rugo, imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho hafi 33% mu gihe imodoka zari zagabanutse mu Mujyi wa Kigali.
Dr Kalisa asanga hari ingamba zoroshye zashyirwaho nko gutera ibiti ku mihanda, gukangurira abantu kuzimya imodoka mu gihe zitari kugenda, kongera imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi ndetse n’ubukangurambaga.













Ibitekerezo 0