00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bitero by’ikoranabuhanga byiganje mu Rwanda ukwiye kwitondera

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 01:05
Yasuwe :

Ibitero by’ikoranabuhanga byiganje mu Rwanda si bya bindi bigamije kukwica ahubwo ni ibishaka kugucucura utwawe hifashishijwe ubundi bwenge abajura bakoresha.

Muri bwo harimo kuguhamagara biyitiriye abandi bantu cyangwa ikigo runaka, bakwaka amakuru bwite yawe nk’umubare w’ibanga wa mobile money yawe cyangwa ikarita ya bank ukoresha, cyangwa se bakakubwira ko bibeshye nimero bakakoherereza amafaranga barangiza bakagusaba kuyabasubiza kandi mu by’ukuri ntayo.

Ubundi bwenge bakoresha ni ukukwandikira e-mail nanone biyitiriye abandi bantu cyangwa ikigo gikomeye runaka, bakwaka n’ubundi ya makuru bwite ashobora kubageza kuri konti yawe cyangwa kuri Mobile Money ukoresha bakagucucura ndetse hari n’abakoresha ubutumwa busanzwe bwa telefone.

Ibi nibyo bintu bitatu byiganje cyane mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’Inzobere mu by’Ikoranabuhanga Ishinzwe Umutekano w’Amakuru muri Minisitiri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Haesen Maurice, aho yasabye abantu kuba maso kuko benshi babigwamo kubera ubumenyi buke babifiteho.

Kajangwe yavuze impamvu ibi bitero bikomeza kwiyongera ari uko abantu baba batazi ko ari ibitero, nyuma banabimenya ntibatange ikirego ku Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, cyangwa ku Kigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga, NCSA, kugira ngo ababikoze bakurikiranwe bibere n’abandi isomo.

Yakomeje avuga ko ibyinshi mu bikorwa hifashishijwe telefone ari abanyarwanda babikora ariko ibikorwa hifashishijwe e-mail bituruka hanze y’igihugu kuruta uko bituruka mu Rwanda.

Ati “Abanyarwanda dukeneye kwihugura kuri ibi bitero kugira ngo tumenye ngo ni iki dukwiriye gukora. Hari urubuga rwashyizweho rwita www.getsafeonline.org.rw ni urubuga ruriho amakuru n’uburyo umuntu akwiriye kwirinda, hakaba n’urundi rubuga nanone rwitwa https://cyber.gov.rw/ narwo ruriho ubutumwa bw’uburyo ugomba kwitwara mu ikoranabuhanga.”

Kajangwe avuga ko abatabasha kujya kuri izo mbuga bakwiriye kujya bumva ibiganiro bitandukanye ku bica kuri za radio bibafasha gusobanukirwa uko birinda bino bitero.

Umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon University Africa, Assane Gueye, yavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse bugamije kwerekana abakunda kwibasirwa n’ibi bitero n’abibikora, guteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo abantu badakomeza kwibasirwa n’ibi bitero babeho bizeye umutekano wabo ndetse no kubahugura k’uko bakwiriye kubyirinda.

Raporo ya 2020 ku mutekano wo kuri murandasi yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Itumanaho mu by’Ikoranabuhanga, ITU, yashyize u Rwanda ku mwanya wa Karindwi muri Afurika ndetse no ku wa 57 ku Isi mu kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .