Ibyo byemezo birimo: ISO 27001:2017, akaba ari icyemezo cy’ubuziranenge mu bijyanye n’imicungire y’umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga na ISO 9001:2015, cyerekana ubuzirinenge mu mikorere n’imitangire ya serivisi by’iki kigo.
BK Techouse yakoze porogaramu zitandukanye zirimo ‘UrubutoPay’ ikaba ari ‘system’ yifashishwa mu kwishyura serivisi zitandukanye zirimo amafaranga y’ishuri, amafaranga y’umutekano, amatike y’ibitaramo ndetse n’izindi serivisi zishyurwa hadakoreshejwe ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki.
BK Techouse irakataje mu burezi, aho ifite ‘system’ ya ‘Urubuto Education System’ ikoreshwa mu micungire y’ibikorwa mu mashuri, harimo no kwishyura amafaranga y’ishuri, ikaba ikoreshwa n’amashuri arenga 450 mu gihugu hose.
Iki kigo kizwi kandi mu buhinzi aho cyakoze, ‘Smart Nkunganire System’ ikoreshwa mu gusaba no gutanga inyongeramusaruro ku bahinzi bagera kuri miliyoni 2,2 ndetse na ‘Smart Kungahara System’, ikoreshwa muri gahunda ya Leta yo gucunga ibihingwa ngengabukungu nka kawa, hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho kuri ubu yifashishwa mu nganda zirenga 300 zikorana n’abahinzi ba kawa barenga ibihumbi 300 mu gihugu.
Muri gahunda ya BK TecHouse yo kuvugurura imikorere mu bigo by’ingeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga, hari indi ‘system’ zifashishwa mu micungire y’ibikorwa by’amadini, aho iyitwa ‘Kiliziya Yacu’ irimo kugeragezwa muri Kiliziya Gatolika – Diyosezi ya Butare.
Muri izi serivisi hari amakuru menshi y’abantu agenda akusanywa kandi harimo n’uburyo abazikeneye bishyura hadakoreshejwe uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Umuyobozi Mukuru wa BK TecHouse, Munyangabo Claude, yavuze ko hari ibisabwa kugira ngo ibyo byose bikorwe mu buryo butanga umutekano.
Ati “Icyemezo cy’ubuziranenge tubonye cyekerekana ko dufite ubuziranenge mu mikorere n’imitangire ya serivisi zacu, kandi ko ayo makuru yose tuyabungabunga mu buryo bufite umutekano.”
‘Systems’ zose zakozwe na BK Techouse zikorana na Banki ya Kigali, MTN Momo na Airtel Momo, VISA, MasterCard ndetse n’andi mabanki mu buryo bwo kwishyura serivisi zitandukanye.
Abakoresha ikoranabuhanga rya BK Techouse muri rusange barenze miliyoni eshatu nk’uko Munyangabo yakomeje abisobanura.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Habyarimana Beata, yavuze ko n’ubwo ikorana n’abakiliya neza hari abashobora kugira impungenge z’ibikorwa by’ubujura cyangwa amakuru yabo akaba yakoreshwa mu buryo butari bwiza.
Ati “Aha ni ho haza ibigo bigenzura ubuziranenge bwa serivisi, hagasuzumwa niba izo serivisi zitanganwa n’ubuziranenge nk’uko amabwiriza mpuzamahanga ya ISO (International Standards Organization) abigena. Umukiliya twakoranaga uyu munsi yari yishimye ariko nituzana izindi serivisi ntazirirwa azuyaza.”
“Kuri twe biratwongerera isoko ry’abantu bashobora kwakira izindi serivisi tuzazana naho ku ruhande rw’umukiliya biramwongerera icyizere. Ni impinduka ikomeye ituma dukomeza kubona abandi bantu badusaba kubashakira ibisubizo by’ikoranabuhanga ariko na bo bakaza nta ngingimira na nke bafite, harimo imikoranire ifite icyizere.”
Itangwa ry’ibi byemezo by’ubuziranenge ni umusaruro w’ubugenzuzi bukomeye bwakozwe n’urwego rwigenga rwagaragaje ko BK Techouse yujuje ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga mu mikorere yayo, imicungire y’amakuru n’ireme rya serivisi itanga.
Iki kigo gifite intego yo kudatezuka mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zizana ibisubizo bituma abakiliya bacyo bagera ku nzozi zabo ari na ko gitanga umusanzu mu rugendo rw’impinduka mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda no hanze yarwo.












Amafoto: Igirubuntu Darcy


Ibitekerezo 0