00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK TecHouse yinjiye mu bufatanye na RTN buzorohereza abishyura bakoresheje ‘UrubutoPay’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 November 2023 saa 11:33
Yasuwe :

Ikigo cy’ikoranabuhanga, BK TecHouse, cyatangije ubufatanye na Rwanda Telecentre Network (RTN), bugiye gufasha abishyura amafaranga y’ishuri bakoresheje ‘UrubutoPay’ gukorana n’aba-agents.

“Urubuto Education System” ni ikorabuhanga ryazanywe na BK TecHouse Ltd mu 2017 rigamije gufasha amashuri mu micungire yayo, rikanafasha ababyeyi n’abanyeshuri mu kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ubusanzwe kugira ngo wishyure amafaranga y’ishuri ukoresheje iri koranabuhanga wakoreshaga telefoni, ugakanda *775# cyangwa ugakoresha imiyoboro itandukanye ya banki (mobile application na mobile banking).

Ubu bufatanye bwabaye hagati ya BK TecHouse na RTN bugiye kwagura iri koranabuhanga kuko kwishyura bizajya binakorwa hifashishijwe aba-agents ba RTN bari hirya no hino mu gihugu.

RTN isanzawe ireberera aba-agents basaga 4 000 b’Urubuga Irembo, inafite abasaga 1 500 bakoresha ikoranabuhanga yise ‘Iteme’ aho umu-agents ashobora gukorana n’amabanki atandukanye binyuze mu murongo umwe ari na bo bazajya bifashishwa muri serivisi za ‘UrubutoPay’.

Umuyobozi w’Agateganyo wa BK TecHouse, Deo Massawe, yavuze ko ubu buryo bwo gukoresha aba-agents bwashyizweho kugira ngo barusheho korohereza abishyura amafaranga y’ishuri bakoresheje ‘UrubutoPay’.

Ati “Turashaka ko ababyeyi babona uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, ni yo mpamvu twabonye ko ubu bufatanye na RTN ari ingenzi tugakorera hamwe mu kugera kuri ibi.”

“Intego yacu ni ugufasha ababyeyi kubona uburyo bishyura amafaranga y’ishuri batagiye kure, ntabwo ari ngombwa kujya gutega bajya ku mashami ya banki ahubwo bagana aba-agents babegereye bakabasha kwishyura byihuse. Ibigo nabyo bizabifasha kubona uwishyuye mu buryo bwihuse (akokanya).”

Umuyobozi wa Rwanda Telecentre Network (RTN), Barera Paul, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abaturage batabasha kugera ku ikoranabuhanga kuba bakoresha ‘UrubutoPay’.

Ati “BK TecHouse yaje yiyongera ku bandi bafatanyabikorwa bandi barimo amabanki, turifuza ko duherekeza abafatanyabikorwa bacu kugera ku ba-gents basaga 4 000, ushobora kwibaza ngo kuki aba-agents benshi kandi hari gahunda ya ‘Byikorere’, twebwe abantu tureba ni abari hirya no hino mu gihugu cyane cyane hanze ya Kigali batari bagira ubumenyi n’uburyo bwo kujya muri gahunda ya “Byikorere”.

Kugeza ubu sisiteme yo kwishyura amafaranga y’ishuri hakoreshejwe UrubutoPay ikoreshwa n’ibigo birenga 450 biri hirya no hino mu Rwanda, igakorana na Banki ya Kigali na Umwalimu SACCO. Igiciro cyo kwishyura ku aba-agents giterwa n’amafaranga y’ishuri wishyura gusa ari hagati ya 150Frw na 1000Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages