Uru rubuga rushya rwijeje abarukoresha kuryoherwa kuko ruzajya rubaha ibigendanye n’ibyo bifuza kurusha kubereka ibijyanye n’ibyo rwo rwifuza.
Nubwo uru rubuga rwatangiye gukoresha n’abasaga ibihumbi 200, ruracyubakwa kuko hari byinshi bitaratungana. Umuntu ushaka kurukoresha agomba guhabwa code y’ubutumire, aho kurumanura (download) nk'uko bimeze ku zindi.
Umushinga wa Bluesky Dorsey yawutangiye mu 2019 ubwo yari akiri umuyobozi wa Twitter.
Abatangiye gukoresha uru rubuga bavuga ko rufite imimerere nk’iya Twitter, gusa bigatandukanira ku kuba rwifitemo ikoranabuhanga ryo kumenya icyo urukoresha akunda, ibyo akunda kureba akaba ari byo ahura nabyo, aho gukoresha uburyo Twitter ikoresha byo kugenera abayikurikira ibyo babona.
Ni urubuga kandi rushobora kubona abakiliya benshi nyuma y’uko hari abamaze iminsi bagaragaza kurambirwa n’icunaguzwa ry’umuherwe Elon Musk waguze Twitter, watangije serivisi nyinshi zishyurwa kandi mbere bitarabagaho.
Kugira ngo umuntu yemererwe gukoresha Bluesky, abanza kohereza email anyuze ku rubuga rwa Internet rwa Bluesky, agategereza kohererezwa ubutumire bwo gutangira kuyikoresha, nkuko New York Post yabitangaje.






Ibitekerezo 0