00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bluesky yatangije uburyo bushya ihigana ubutwari na X

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 May 2026 saa 08:50
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa Bluesky rwatangije uburyo bushya bwemerera abarukoresha gusoma inyandiko ndende ku buntu, mu guhangana na X ya Elon Musk igenera ubu buryo abantu n’ibigo bishyura ifatabuguzi gusa.

Bluesky izajya iha ubushobozi abakoresha uru rubuga bwo kugezwaho no gusoma inyandiko ndende zandikiwe ku zindi mbuga.

Mu ntangiriro, inyandiko zizajya zigaragara nk’ifoto iherekejwe na link yayo [link cards].

Bluesky itangaza ko iyi ari intambwe ya mbere kandi ko ubu buryo buzakomeza kunozwa, ku buryo uzajya akanda kuri ya foto azajya ahita asomera inyandiko aho, aho guhita ajya mu yindi porogaramu.

Ubu buryo bushya bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa na Bluesky rya AT Protocol, rihuza imbuga zinyuranye ku muyoboro mugari uzwi nka ‘Atmosphere’.

Ibi biha urubuga abanditsi bigenga n’imbuga nka Leaflet, pckt, Offprint na WordPress bashaka kugeza inyandiko zabo ku bantu miliyoni 44,5 bakoresha Bluesky.

Bluesky yazanye izindi mpinduka zirimo uburyo bushya bwo gushaka ’GIFs’, uburyo buvuguruye bwo kureba amafoto no gukosora ikibazo cyatumaga amashusho amwe n’amwe adashyirwa kuri uru rubuga neza bikorewe ku bikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha iOS.

Indi mpinduka yakozwe ni uko hazajya hashyirwaho ikimenyetso cyangwa umuburo kuri konti y’umuntu yose, aho kubishyira gusa ku butumwa bumwe cyangwa ifoto imwe yatangaje.

Ubusanzwe iyo umuntu ashyizeho ikintu kinyuranyije n’amategeko, urubuga rusiba cyangwa rugashyira ikimenyetso kuri icyo kintu gusa.

Ariko ubu niba umuntu azwiho guhora ashyiraho ubutumwa bubangamye, ibinyoma cyangwa ibindi bitari byiza, urubuga ruzajya rushyira ikimenyetso ku rukuta rwe muri rusange.

Ibi bizajya bifasha abandi bakoresha urubuga kumenya mbere na mbere imyitwarire y’uwo muntu n’ubwoko bw’ibyo akunze gutangaza, mbere y’uko bafata icyemezo cyo kumukurikira cyangwa gusoma ubutumwa bwe.

Bluesky ni urubuga nkoranyambaga rukora neza nk’uko X ikora ndetse abavuye kuri X bahitamo kwimukira kuri uru rubuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages