Izi mpinduka zatangajwe na Perezida wa Indonesia, Joko Widodo. Yavuze ko nk’igihugu gifite ubukungu bukomeye muri Aziya, hagomba gushyirwaho umusoro ku mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga.
Indonesia irateganya kongera umusoro kuri Nickel na Ferronickel bikoreshwa mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Izi modoka zikoresha amashanyarazi zimaze igihe zikenerwa cyane ku isoko, ibi byatumye amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora batiri zazo nka Nickel, Lithium na Cobalt akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga akagurwa na benshi batunganya izi modoka.
Indonesia yungukira cyane mu bucuruzi bwa Nickel ndetse n’andi mabuye, kuri ubu Joko avuga ko usibye no kongeza umusoro wo ku mabuye y’agaciro agurishwa hanze y’igihugu na bateri zikoreshwa muri izi modoka zizajya zikorerwa mu gihugu ku ntego yo kwigarurira isoko mpuzamahanga.
Muri icyo kiganiro, Joko yavuze ko Indonesia ishaka kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu bityo bikazamura ubukungu bw’igihugu ndetse bigatuma haboneka amahirwe menshi y’akazi.
Ati "Nibyo dushaka gukora ndetse tukanabigenza gutyo ku yandi mabuye nka Bauxite, Copper, Tin n’amavuta y’amamesa.”
Indonesia iturukamo hafi kimwe cya kane cy’ibigega bya Nickel ku Isi. Mu mpera z'umwaka ushize gutunganya Nickel byayinjiriza amafaranga agera kuri miliyari 35 z'amadolari.






Ibitekerezo 0