00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Deinfluencers’, itsinda rishya ryazanye impinduramatwara ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 June 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Abantu bamaze kugwiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok n’izindi, usanga biyambazwa mu kumenyekanisha no kwamamaza ibicuruzwa runaka ku buryo abenshi mu rubyiruko baba babakurikira, bisanga basunikirwa kugura ibyo bintu biba byamamajwe n’abo bakunda, kabone nubwo baba batari bafite iyo gahunda.

Aba bantu bazwi nk’aba-infuencers bamaze kwigarurira imitima ya benshi ku buryo utashidikanya ku mbaraga zibihishemo zishobora gukoresha ubakurikira icyo atagambiriye cyangwa akaba yahindura intekerezo ze n’uburyo yabonagamo ibintu abikomoye ku mafoto, amashusho n’amagambo abo bantu baherekeresha ibyo banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ku rundi ruhande ariko ubu hagezweho abandi binjiranye izina rya ‘deinfluencers’ ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko intego yabo ari ugufasha abantu kutajya bahorana agatima karehareha bashaka kugura ibintu bakundishijwe n’aba ‘influencers’ baba bari gukorera amafaranga.

Muri Gicurasi, TikTok yatangaje ko nyuma y’itangizwa ry’ubukangurambaga bwahawe hashtag ya #deinfluencing mu bantu bagera kuri miliyoni 584 bayisuye, abangana na miliyoni 582 babikoze mu mezi 12 ashize, ibi bikaba bigaragaza uburyo abo bantu bashya mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bari kuyobokwa.

Mu kiganiro yahaye CNN, uwitwa Kris Ruby unafite ikigo cya Ruby Media Group, yasobanuye ko ‘deinfluencing’ ari gahunda igamije gufasha abaguzi kugenza make mu kugura ibintu bimwe na bimwe bigaragara ko atari ingenzi cyane cyangwa bitihutirwa cyangwa se ugasanga bihenze cyane ugereranyije n’umumaro wabyo.

Ibi abishingira ku bushakashatsi buherutse kujya ahabona bwagaragaje ko abari mu cyiciro cy’urubyiruko bagera kuri 87% bagiye bagura ibintu runaka bitewe n’uko babonye byamamajwe na ‘influencer’ runaka abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu gihe ibigo bikomeye by’ubucuruzi byifashisha aba bantu mu kumenyekanisha no kugurisha ibicuruzwa byabo, aba-‘deinfluencers’ bo bazanye gahunda yo kuba bahosha uyu murindi nubwo gahunda yabo itavugwaho rumwe bitewe n’uko muri bo ngo naho hashobora kuba harimo abari kwishyurwa n’ibigo runaka kugira ngo babuze abantu guha icyashara ibigo by’abakeba.

Ruby yavuze ko byose ari uburyo bugamije gushishikariza abantu igikorwa runaka aho bamwe bashishikariza ababakurikira kugura ikintu, hakaba irindi tsinda ryo ribashishikariza kutakigura nk’uko bimera mu matora aho bamwe bamamaza umukandida runaka abandi bakarwana no kugaragaza impamvu zo kutamutora.

Undi witwa Mikayla Mains, ufite imyaka 28 yavuze ko abona izi mbuga nkoranyambaga zishyira abantu ku gitutu zikabahatira kugura iki cyangwa kiriya kandi bihenze ku buryo bishobora no gutera umuntu kutiyumva neza kubera ko ananiwe kugura icyo kintu.

Agaragaza ko intego ye atari ukurwanya aba-influencers, ahubwo agamije kujya afasha ababakurikira gusubiza intekerezo inyuma mbere yo gufata icyemezo ku byo bagura.

Aba ba ‘deinfluencers’ hamwe n’abandi bari mu mujyo wabo, na bo bafite benshi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ariko bagaragaza ko udakwiye gushyirwa ku gitutu cyo kugura imyenda mishya, amataratara atandukanye buri gihembwe kandi ubisanganywe, bakavuga ko ibi ari ibyemezo ukwiye gufata ubanje gutera akajisho n’intekerezo ku buremere bwa konti yawe yo muri banki.

Abasesenguzi bavuga ko aba-deinfluencers bakwiye kuba bakora ibyo biyemeje ariko batagamije guhangana n’ibigo by’ubucuruzi ngo usange babuza umuntu kugura ikintu runaka hanyuma bakajya kumwereka icyo akwiye kugura.

Aba ‘Deinfluencers’ biyemeje guhangana n'aba-influencers ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages