Mu rutonde rw’abaherwe 500 ku isi rwashyizwe hanze na Bloomberg, bigaragara ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 abakire ku isi bongereye miliyari $852 ku mafaranga basanzwe batunze.
Elon Musk ari mu bungutse menshi kuko ku mutungo we hiyongereyeho miliyari $96.6 mu gihe Zuckerberg yongereyeho miliyari $58.9.
Bimwe mu byagaragajwe byatumye abo baherwe bafite imbuga nkoranyambaga zikomeye ku isi bunguka agatubutse, ni uko imigabane ya sosiyete z’ikoranabuhanga yiyongereye mu gaciro muri uyu mwaka.
Ku rutonde rwa Bloomberg, Musk ni we muherwe wa mbere ku isi aho atunze miliyari $247 z’amadolari mu gihe Zuckerberg aza ku mwanya wa cyenda mu baherwe bo ku isi aho atunze miliyari $104.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!