00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU ikomeje guhura n’ibibazo byo kubura aho ibika amakuru yayo mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 4 January 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga mu Bubiligi (CCB), Miguel De Bruycker, yatangaje ko kubika amakuru yose mu bubiko bwo mu Burayi bidashoboka kuko ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari byo byihariye ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga rigezweho, ibyo muri EU byo byasigaye inyuma.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Financial Times, agaragaza ko amategeko mashya ya EU agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ari gukoma mu nkokora ihangwa ry’ibishya no guca intege abashora imari mu Burayi.

Nyuma y’uko hashyizweho amategeko rusange agenga ikoreshwa rya AI, EU yahise ihura n’ibibazo bikomeye cy’ibihugu biyigize.

Amategeko ya EU kuri AI yatangiye kubahirizwa muri Kanama 2025. Ashingiye kuri porogaramu z’iri koranabuhanga rigezweho.

Avuga ko abazubaka bashaka kuzigurisha mu bihugu bya EU bakwiriye kugaragaza neza uko zikora, kubahiriza uburenganzira ku bihangano n’amategeko abigenga, porogaramu za AI zikomeye zo zishyirirwaho amategeko akakaye, hagamijwe kugira ngo amategeko yubahirizwe.

Abaturage n’abashoramari bagaragaje impungenge ko ikiguzi cyo kubahiriza ayo mategeko kiri kudindiza ihangwa ry’ibishya no guca intege ishoramari, ku buryo kubika amakuru yose mu Burayi bigoranye.

Ni igitutu cyakurikiwe no kunengwa gukomeye kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo muri Amerika, byavuze ko ayo mategeko ari kubangamira ibigo bya Amerika mu buryo budakwiye.

De Bruycker ati “Twabuze uburyo bwose bwo kubika amakuru ku ikoranabuhanga, twatakaje internet. Ndamutse nshaka amakuru 100% muri EU byaba bisa nko kurota.”

De Bruycker yagaragaje ko EU ishobora gusigara inyuma mu ikoranabuhanga, mu gihe yakomeza kwishingikiriza ku bigo byo muri Amerika.

Asaba ko EU yashyigikira imishinga y’abikorera mu kwiyubakira ububiko bw’amakuru yo kuri internet.

Ati “Aho gushyira imbaraga mu guhagarika ibigo bitanga serivisi zo kubika amakuru byo muri Amerika, twubake ibyacu bwite.”

EU ikomeje kugorwa no kubura aho ibika amakuru yayo mu by’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages