Iki cyemezo si ukugabanya abakozi bimaze iminsi bigaragara mu bigo binyuranye, ahubwo ni igikorwa cyari kigamije gusimbuza aba bakozi abafite ubumenyi bwisumbuye ku bwabo.
Iyi sosiyete yashakaga gusimbuza aba bakozi abashya bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
GM irashaka by’umwihariko inzobere zishobora gukora no kubaka porogaramu z’ubwenge buhangano uhereye hasi, aho kugira abazi gusa gukoresha iryo koranabuhanga nk’igikoresho gisanzwe mu kazi.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigize ingamba nshya z’iyi sosiyete zo kwibanda ku mishinga y’ingenzi cyane nk’ikoranabuhanga rya AI. Ni urugendo rwatangiye mu mezi 18 ashize.
Nko muri Kanama 2024, GM yirukanye abakozi 1000 bakora porogaramu za mudasobwa [software workers].
Impinduka nk’izi ziri kwiyongera nyuma y’uko uwitwa Sterling Anderson yahawe akazi nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ibicuruzwa [chief product officer] muri Gicurasi 2025.
Nyuma yo kuza kwe, abayobozi bakuru batatu bavuye mu itsinda rishinzwe ibijyanye na porogaramu za mudasobwa, harimo n’umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga rya AI wari umaze amezi icyenda gusa kuri uwo mwanya.
Kugira ngo GM izibe ibi byuho mu buyobozi iri gushaka inzobere nshya, nk’umuyobozi mushya wungirije wari umaze imyaka itanu akorera sosiyete ikomeye ya Cruise.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!