Kimwe n’imodoka nto za Genesis G70 Sedan, GV70 ikoresha amashanyarazi, yigaruriye imitima ya benshi kubera ubushobozi bw’imbaraga za moteri yayo, uko igaragara, by’akarusho umuvuduko udasanzwe ifite bijyana n’ibikoresho yisangije.
Mu 2026 biteganyijwe ko hazashyirwa hanze ubwoko bwayo bushya ku isoko, ifite ikorabuhanga ryihariye ririmo nka ‘écran’ ifite santimetero 68 z’ubugari ikoreshwa na ‘Apple CarPlay’ na ‘Android Auto’, biyiha ubushobozi bwo gutanga amakuru k’uyitwaye n’andi yo kwidagadura nk’imiziki cyangwa filime.
Iyi modoka ifite ibiciro bihera ku 50.480$. Ifite ubushobozi bwo kugenda mu mihanda iyo ari yo yose, ntisohora urusaku kandi irihuta, dore ko moteri yayo ifite ibitembo bitandatu (cylinders) bifite ikimenyetso cya V, ikaba ifite ubushobozi bw’ingufu zingana na 375 (Horsepower). Bituma iyi modoka ikora neza bikorohereza uyitwaye.
Iyi modoka kandi igizwe n’imiterere idasanzwe ikoreshwa mu modoka za Genesis. Igizwe n’imirongo ibiri itambitse neza imbere n’inyuma yayo. Ituma imodoka igaragara byihariye, byumwihariko kuri Genesis GV70 bizaba ari akarusho.
Ni imodoka itunganywa n’uruganda rwa Hyundai Motor Company rwo muri Koreya y’Epfo, ifite ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje (AC) byoroshye gukoresha n’ibindi by’ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi modoka kandi igizwe n’imiterere idasanzwe ikoreshwa mu modoka za Genesis. Igizwe n’imirongo ibiri itambitse neza imbere n’inyuma yayo. Ituma imodoka igaragara byihariye, byumwihariko kuri Genesis GV70 izaba ari akarusho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!